Rubavu:Urukiko rwakatiye imyaka umunani y’igifungo umushinjacyaha

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu muri iki cyumweru dusoza rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke umushinjacyaha Mukeshimana Adrien, uwitwa Nzakwizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke rubakatira igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amanyarwanda kuri buri wese.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwari bwaregeye urukiko rwisumbuye umushinjacyaha kuri urwo rwego witwa Mukeshimana Adrien na bagenzi be barimo Nzakizwanimana Etienne ukora mu MAJ Rubavu, Bizimana Venerand , Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana Elimereki alias Rameki bubashinja ubufatanyacyaha bwo gusaba, no kwakira cyangwa gutanga indonke.

Bizimana Venerand, Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana Remerech bahamijwe icyaha cyo gutanga indonke rubakatira igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.500.000frws) kuri buri wese, hanyuma Mukankusi Jeanne ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru isoza ivuga.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rubavu:Urukiko rwakatiye imyaka umunani y’igifungo umushinjacyaha
    Kabisa birakwiye ,ni nk uwafata umucamanza bita Manzi wo mu rukiko rw ubucuruzi arya ruswa ku rwego byose abikora ahumirije atitaye ku ngaruka

  2. Rubavu:Urukiko rwakatiye imyaka umunani y’igifungo umushinjacyaha
    Kabisa birakwiye ,ni nk uwafata umucamanza bita Manzi wo mu rukiko rw ubucuruzi arya ruswa ku rwego byose abikora ahumirije atitaye ku ngaruka

  3. Rubavu:Urukiko rwakatiye imyaka umunani y’igifungo umushinjacyaha
    Kabisa birakwiye ,ni nk uwafata umucamanza bita Manzi wo mu rukiko rw ubucuruzi arya ruswa ku rwego byose abikora ahumirije atitaye ku ngaruka

  4. Rubavu:Urukiko rwakatiye imyaka umunani y’igifungo umushinjacyaha
    Kabisa birakwiye ,ni nk uwafata umucamanza bita Manzi wo mu rukiko rw ubucuruzi arya ruswa ku rwego byose abikora ahumirije atitaye ku ngaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *