Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko uwahoze ari Umuyobozi wa Zone ya Mabayi ndetse n’Imbonerakure 17 zo muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’u Burundi, bafunze bakekwaho gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda.
Bivugwa ko kuwa Gatanu ushize, abayobozi b’ibanze, polisi n’igisirikare bakoranye inama y’umutekano n’abaturage bo muri Zone Bumba, muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke. Abaturage basabwe kujya bavuga umuntu wese bakekaho gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira ngo bahanwe by’intangarugero.
Abaturage ariko ku rundi ruhande nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, bo bavuga ko rimwe na rimwe bajya babona izo nyeshyamba ziri kumwe na bamwe mu ngabo z’igihugu n’abashinzwe umutekano ndetse n’Imbonerakure z’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abaturage benshi, yari iyobowe n’umuyobozi wa Komini ari kumwe n’abayobozi b’ingabo na polisi, aho ingingo nyamukuru yari ikibazo cy’umutekano mu ishyamba rya Kibira nyuma y’imirwano iherutse guhuza Ingabo z’u Burundi n’Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda.


