Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, avuga ko hari bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bashobora kuba bamwifuriza gupfa kubera amanyanga bakomeje gukora amaze igihe ashyira hanze.
Perezida Ndayishimiye yabitangaje ku wa Kane w’icyumweru gishize, mu masengesho ategurwa n’ishyaka CNDD-FDD aba buri wa Kane wa nyuma w’ukwezi yabereye mu mujyi wa Gitega.
Umukuru w’Igihugu y’u Burundi yavuze ko abifuza ko yapfa ari abatifuza ko ashyira hanze ahagaragara amakosa yabo yerekeye ubutabera na ruswa barya.
Yagize ati: “Iyo uvuze uti ‘tuve mu macakubiri’ hari uwarishaga ayo macakubiri, aba abona ko umugiriye nabi. Hariho ibikorwa byinshi ubuyobozi bw’igihugu buri gukora. Uvuze ngo turwanye ruswa, hari abantu bahita barira.”
“Kabisa njyewe ndakurikira! None si mwe mubimbwira? Barakubwira bati ‘hariho abantu bafitiye umujinya Umukuru w’Igihugu basigaye basenga bati ‘nk’ubu apfuye akatuvamo!’ Bariho. Kera bacaga umugani ngo ni abakeba ariko ubu ni abarwanashyaka.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko bene abo bamwifuriza gupfa basigaye bamwita umugesera kubera ikirungurira bafite ku mitima yabo.


