Sosiyete ya Facebook yahombye abarirwa muri $ miliayari 7, nyuma y’amasaha atanu imbuga nkoranyamba zayo zirimo urwa Facebook, WhatsApp, Instagram na Messenger zamaze zidakora.
Urubuga DownDetector rwatangaje ko izi mbuga nkoranyambaga zahagaze ku Isi yose ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 44 z’i Kigali.
Hashtag ya #Facebookdown n’imwe mu zavugwagaho cyane ku rubuga rwa Twitter, aho abakoresha ziriya mbuga nkoranyamba bahuriza ku kuba batari gushobora kuzinjiramo.
Nyuma y’amasaha arenga atandatu izi mbuga zahagaze, abarenga muri miliyari eshatu bazikoresha bashoboye kongera kuzinjiramo mu ma saa sita z’ijoro za hano i Kigali.
Ni bwo bwa mbere Facebook yari igize ikibazo nka kiriya kuva muri 2008 ubwo ababarirwa muri miliyoni 80 bayikoreshaga bamaraga umunsi wose badashobora kuyinjiramo.
Facebook mu itangazo yasohoye, yavuze ko kiriya kibazo cyatewe n’impinduka mu mikorere itagenze neza, igira ingaruka ku bikoresho by’imbere no muri ‘systems’ za Facebook, ari na byo byatumye kugerageza kugikrmura bigorana.
Yunzemo ko “Nta gihamya igaragaza ko amakuru y’abakoresha urubuga yahungabanyijwe n’uku guhagarara gukora”.
Amakuru avuga ko guhagarara kwa ziriya mbuga nkoranyambaga byatumye Umunyamerika Mark Zuckerberg washinze Facebook mbere yo kugura WhatsApp na Instagram ahomba abarirwa muri $ miliyari 7.
Uyu mugabo uri ku mwanya wa gatandatu mu baherwe ba mbere bakomeye ku Isi, yahombye aya mafaranga nyuma y’uko umugore witwa Frances Haugen wahoze akorera Facebook ashyize hanze ibihumbi by’inyandiko ziswe ‘Facebook Files’ zibitse amakuru y’ibanga yerekeye imikorere y’iriya company.
Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru “60 minutes” ku Cyumweru mbere y’uko ibinyamakuru nka The Wall Street Journal gitangaza ibigikubiyemo.
Haugen yavuze ko Facebook izi neza ibibazo serivisi zayo zagiye ziteza, harimo nko kuba Instagram yica mu mutwe urubyiruko bitewe n’ubutumwa buyitambutswaho, ndetse no gutanga amakuru atari yo ku ngingo nka COVID-19 cyangwa imvururu zabereye ku nyubako ya Capitol mu ntangiriro za 2021.
Yasobanuye ko mu gihe yari akiri umukozi w’iriya Sosiyete “yatewe ubwoba” n’ibyemezo byafatwaga, aho ba nyirayo bashyiraga imbere inyungu zabo na ho “umutekano rusange n’ubuzima bw’abantu bigashyirwa mu kaga”.
Yavuze kandi ko nko mu gihe cy’amatora yo muri Amerika yo muri 2020, Mark Zuckerberg yakuyeho itsinda ryari rishinzwe kugenzura ibijyanye n’uburere mboneragihugu kuko bashoboraga gutuma hadakwirakwizwa ibitekerezo by’urwango byakurikiye ariya matora Perezida Joe Biden yatsinzemo Donald Trump.
Yavuze ko ariya matora akirangira ririya tsinda ryasubijweho nyamara akazi ryagombaga gukora kari kamaze kurangira.
Ni ibyamaganwe na benshi mu bakoresha serivisi za Facebook, binatuma abaguraga imigabane muri iriya company baganukaho 5%.


