Umuntu wakekwagaho kugaba igitero cya grenade yatewe mu ntangiriro z’icyumweru gishize mu gace ka Kizingwe-Bihara, muri Zone Kanyosha, muri Komini ya Muha mu majyepfo ya Bujumbura, yiciwe muri kasho yari afungiwemo y’urwego rw’igihugu rw’iperereza, aho bivugwa ko umuyobozi mukuru muri uru rwego ari we watanze amabwiriza.
Nk’uko abatangabuhamya bavuga, uyu muntu wishwe witwa Rémy yabanje gukorerwa iyicarubozo ariko polisi ikomeza kumugumana ari muzima. Ariko, ngo ubwo ukekwa yemeraga ko ashobora kugaragaza uwagabye igitero, ngo ibintu byahise byihuta ndetse hafatwa icyemezo cyo kumwica.
Umwe mu bapolisi wahaye amakuru urubuga rwa SOS Medias Burundi dukesha yi nkuru yagize ati “ Yari umuntu wageretsweho icyaha wari ahantu habi mu gihe kibi. Uwagabye igitero ni undi muntu uwishwe yiboneye n’amaso ye. Bamufashe bihuta kugirango bayobye iperereza,”
Umuryango wa Rémy wemeje urupfu rwe, uravuga ko waguye mu kantu kandi wamaganye ubwicanyi umuntu wabo yakorewe uvuga ko yishwe adaciriwe urubanza.
Umwe mu bo mu muryango we yagize ati “ Baramurangije banategeka kumushyingura byihuse kugirango iperereza ridakorwa”.
Uyu muryango uvuga ko wabanje kwanga gushyingura nyakwigendera ariko ugategekwa kumushyingura.


