Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yasabye ibyihebe bihanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado kuyamanika cyangwa bikicwa, ngo kuko ntaho bigifite ho guhungira.
Perezida Nyusi yabivugiye mu muhango wo kuzirikana imyaka 29 y’amahoro ishize muri Mozambique harangiye intambara yashyamiranyije Guverinoma y’ishyaka rya FRELIMO n’inyeshyamba zo mu ishyaka rya UNAMO.
Ni umuhango wabaye mu gihe kuva muri Nyakanga uyu mwaka Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iz’Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) zirukanye ibyihebe mu duce twose byari byarigaruriye.
Ingabo za SADC kandi ziherutse gutangaza ko zivuganye uwari Umuyobozi w’ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu Sunnah Wal Jama’a witwa Awadhi Ndanjile wari kumwe n’abandi barwanyi 18 b’uriya mutwe.
Aba biciwe mu birindiro by’uriya mutwe biri mu karere ka Nangade ho mu ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Nyusi yasabye abarwanyi basigaye kwigaragaza aho gutegereza gupfa, kuko ngo kwica atari byo biraje ishinga Ingabo za Mozambique n’inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu.
Ati: “Twagira ngo tubatumirire kureka gutegereza urupfu…iki si cyo inzego za gisirikare n’iz’umutekano zigamije. Nimuyamanike kuko ntaho mugifite ho kujya. Muri kwirukanka muva mu ishyamba rimwe mujya mu rindi, muhigwa ubutitsa.”
Perezida Nyusi yahamagariye ziriya ntagondwa kurambika intwaro, mu gihe zamaze gutakaza ibyari ibirindiro byazo byose birimo n’Umujyi wa Mocimboa da Praia byari bimaze umwaka byarigaruriye.


