1404431346_davido.jpg

Davido yakomoje kuri Perezida Kagame mu bintu atazibagirwa byamubayeho

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Nigeria, David Adeleke, uzwi nka Davido, yahishuye ibihe byiza yagize nk’icyamamare, akomoza ku mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse ashaka no kugaragaza ko arusha umuherwe Bill Gates agaciro.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kibanda ku nkuru z’imideri, L’Officiel, uyu muhanzi uheruka kuza mu Rwanda mu 2018, yavuze ku bucuti afitanye n’abaperezida batandukanye.

Yavuze ariko mu bo yahuye nabo, kwakirwa ku kibuga cy’indege na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari ikintu atazapfa yibagiwe.

1404431346_davido.jpg

Davido akaba yaraje mu Rwanda muri Nyakanga 2014 ubwo yakirwaga na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho yari aje mu rwego rwo gususurutsa Abanyarwanda ku munsi hizihizwaga Umunsi wo kwibohora nshuro ya 20 ku itariki ya 04 Nyakanga mu birori byabereye kuri Stade Amahoro.

Ati “ Ni ibisazi kugera mu gihugu ugahabwa ikaze na perezida, Ndibuka ngera ku kibuga cy’indege mu Rwanda hanyuma perezida akaza kunyifatira ubwe,”
“Nabaye nk’aho, ni ibiki biri kuba? Ndabizi ko Bill Gates atajya afatwa ku kibuga na perezida.”

Ati: “Ibintu nk’ibi bituma numva meze neza kuri njye kandi nkishimira uwo niyemeje kuba. Kumenya ko nshobora kugera kuri perezida dushobora kuvugana. No muri iki gihe, vuba aha, nabonye ibintu byinshi byo guhirika ubutegetsi hamwe no gufata ubutegetsi bya gisirikare. Nzi benshi muri aba perezida ku giti cyanjye. Narabataramiye”.

Davido aheruka mu Rwanda ku itariki ya 02 Werurwe 2018 ubwo yazaga mu ruhererekane rw’ibitaramo yise 30 billion Africa Tour 2018 yakoreye mu bihugu byinshi by’Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *