Mu gihe hashize ukwezi uwahoze ari Perezida wa Guinea Conakry, Alpha Conde ahiritswe n’igisirikare akaba agifungiye ahantu h’ibanga, Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal aravuga ko yiteguye kumwakira iwe mu rugo kandi yizeye ko perezida Macky Sall atazabigiraho ikibazo nubwo bizwi ko atacanaga uwaka na Conde.
Iki cyifuzo cyanyujijwe mu itangazo ry’ishyaka riharanira demokarasi rya Senegal (PDS), ishyaka ry’uwahoze ari perezida. Abdoulaye Wade yabwiraga Alpha Condé mu buryo butaziguye ati: “Niba wifuza, igihe kimwe cyangwa ikindi, gufata akanya gato ko gutekereza, nkwemereye inzu ntuyemo ubu i Dakar. ”
Abdoulaye Wade, w’imyaka 95, utigeze unasaba ko inshuti ye, Alpha Conde w’imyaka 83 afungurwa, yakomeje avuga ko iyo nzu iri ahantu heza ku nkengero z’inyanja mu isaha imwe uvuye i Conakry. Guinea Conakry na Senegal ni ibihugu bihana imbibi.

Muri iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Kabiri kandi, umuvugizi wa PDS, Tafsir Thioye, agira ati: “Kubera ko ari we wabaye mu bibazo byose bya Guinea, kuva Sékou Touré yagenda, ahamagawe na buri butegetsi, bwaba ubwa gisirikare cyangwa ubwa gisivili, Abdoulaye Wade yari ategerejwe no mu kibazo cy’ubu muri Guinea. ”
Haba abahiritse ubutegetsi muri Guinea cyangwa Perezida Macky Sall ntacyo babivuzeho
Iyi nkuru dukesha RFI irakomeza ivuga ko abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Conde ntacyo bavuze ku cyifuzo cya Wade. Abdoulaye Wade kandi atanze iki cyifuzo mu gihe umubano we na Macky Sall wari utangiye kumera neza. Perezidansi ya Senegal yo ubwo yabazwaga ku gitekerezo cyo kwakira Alpha Conde yanze kugira icyo ibitangazaho.
Mu gusoza inyandiko ye ariko, Abdoulaye Wade yagize ati “Nzi neza ko Perezida Macky Sall atazabyanga”


