Perezida Samia Suluhu yasabwe gukuraho itegeko ryasizwe na Magufuli

Sangiza iyi nkuru

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, urahamagarira Guverinoma ya Tanzania gusubiramo itegeko ribuza abanyeshuri batwite n’ababyeyi bakiri mu bugimbi kwiga uvuga ko ari ivangura kandi ritari irya kimuntu.

Ni itegeko ryashyizweho mu myaka ine ishize n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Nyakwigendera John Pombe Magufuli na n’ubu rikaba rigikurikizwa ku buyobozi bwa Perezida wa mbere w’umugore muri Tanzania, Samia Suluhu Hassan.

Nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, HRW gupima no kwirukana abanyeshuri batwite binyuranyije n’uburenganzira ibihumbi by’abakobwa bwo kwiga.

Guverinoma ya Tanzania ariko ivuga ko hari indi gahunda yihariye igiye guterwa inkunga na Banki y’Isi yemerera abanyeshuri birukanwe gukomeza kwiga.

HRW ikavuga ko abakobwa n’abagore benshi yabajije batiyandikishije muri izo gahunda z’amahugurwa cyangwa mu bindi bigo by’uburezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *