Umunyamakuru Maisha wa BTN yakubitiwe i Rubavu

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wa BTN Patrick Maisha ukorera mu karere ka Rubavu, yakubiswe n’abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu mu buryo butemewe ubwo yari agiye gutara amakuru kuri iki kibazo yari yagejejweho n’abatwara abantu mu buryo bwemewe muri Gare ya Gisenyi.

Maisha yahuye n’iri sanganya ku wa Kane w’iki cyumweru, ubwo yari mu gikari giparikamo za Taxi Voiture.

Avuga ko yasagariwe ubwo yari mu kazi, yahamagara Polisi bikarangira bamutwaye kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi, abamusagariye bagasigara bidegembya.

Ati: “Nasagarariwe n’abaturage ndi mu kazi. Nagiye muri Gare ya Gisenyi ubwo abafite ama Coaster n’amatagizi bari bambwiye ko hari amavatiri yirirwa atwara abagenzi i Kigari akanabagarura. Ubwo twari tugiye kureba aho baparika, narabanje mfata amashusho ku ma vatiri yari aparitse hanze.”

“Ninjiye mu gikari cyo kwa Cassien nacyo gipakiramo ayo ma Vatiri, Umugabo witwa Rugamba n’umugore we barandwanyije bambwira ngo nsibe amashusho nafashe, barwanira Camera kugeza bayangije.”

Yunzemo ati: “Barandwanyije bigera aho mpamagara Polisi, kuko bari bamfungiranye ngo nta sohoka, birangira Polisi intwaye kuri RIB njyenyine, abansagariye bakaba bataratabwa muri yombi”.

RIB ntacyo iratangaza kuri iki kibazo, gusa amakuru agera kuri BWIZA avuga ko uru rwego rwamaze kwakira ikirego cy’uriya munyamakuru.

Nyirubwite avuga ko akeneye ubutabera kuko bigayitse kwereka abaturage ikarita y’akazi ariko bikarangira bakurwanyije.

Mu mashusho yafashwe n’abaturage bari bashungereye abo uriya munyamakuru ashinja kumuhohotera bumvikana bavuga ko Camera ye bagomba kuyimena, kuko aho bari bari ari muri resitora kandi business akaba ari iyabo.

Urwego Nyarwanda rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rubinyujije kuri Twitter, rwatangaje ko rugiye gufatanya n’izindi nzego rugakurikirana akarengane uriya munyamakuru yakorewe.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umunyamakuru Maisha wa BTN yakubitiwe i Rubavu
    Ariko i Rubavu ninde wababwiye ko ukuri Gukora? Cyane k’umunyamakuru nka Maisha barwaye igihe Kirekire, Byose se ibikorwa Police cg iyo RIB Barabiyobewe nawe ngo Ugiye Gutar’Amakuru nyuma ngo Uratabaza!

  2. Umunyamakuru Maisha wa BTN yakubitiwe i Rubavu
    Ariko i Rubavu ninde wababwiye ko ukuri Gukora? Cyane k’umunyamakuru nka Maisha barwaye igihe Kirekire, Byose se ibikorwa Police cg iyo RIB Barabiyobewe nawe ngo Ugiye Gutar’Amakuru nyuma ngo Uratabaza!

  3. Umunyamakuru Maisha wa BTN yakubitiwe i Rubavu
    Umuntu yinjiye iwawe ntakukwibwiye ntakirango kimuranga yambaye ntakwibwiye agatangira gufotora,wamusaba guhagarika ibyo Ari gukora
    ngo wamukubise?hakenewe ubutabera bwimbitse Kandi ntanuwamukubise arabeshya

  4. Umunyamakuru Maisha wa BTN yakubitiwe i Rubavu
    Umuntu yinjiye iwawe ntakukwibwiye ntakirango kimuranga yambaye ntakwibwiye agatangira gufotora,wamusaba guhagarika ibyo Ari gukora
    ngo wamukubise?hakenewe ubutabera bwimbitse Kandi ntanuwamukubise arabeshya

  5. Umunyamakuru Maisha wa BTN yakubitiwe i Rubavu
    Niba mwitegereje neza ikirango kimuranga ko Ari umunyamakuru nikihe? Ikarita yakazi mukazi babategetse kuzishyira mumufuka? Gusa transparency turayitabaza nabandi bireba

  6. Umunyamakuru Maisha wa BTN yakubitiwe i Rubavu
    Niba mwitegereje neza ikirango kimuranga ko Ari umunyamakuru nikihe? Ikarita yakazi mukazi babategetse kuzishyira mumufuka? Gusa transparency turayitabaza nabandi bireba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *