Umuvugizi wa minisitiri w’umutekano w’u Burundi, Sonia Niyubahwe, yatangaje ko umupaka w’igihugu cye n’u Rwanda uzafungurwa ari uko u Rwanda rutanze abagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.
Ibi yabitangarije mu kiganiro inzego z’umutekano zagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 08 Ukwakira, aho umuvugizi wa polisi, Pierre Nkurikiye yasabye abaturage bafite ibibazo nko kubura abantu babo kujya babanza kubigeza ku nzego z’ibanze zibafasha kujya kuri polisi.
Muri iki kiganiro cyabereye mu Ntara ya Karusi, hagati hashyira uburasirazuba bw’igihugu, ni naho hagarutswe ku kijyanye n’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda ugifunze mu gihe indi yose iki gihugu gifitanye n’ibindi bihugu yafunguwe, Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano, Ines Sonia Niyubahwe, yemeza ko uzafungurwa u Rwanda niruha u Burundi abashatse guhirika ubutegetsi.
Ati “ impamvu zatumye iyo mipaka ifungwa ntabwo ari zimwe. Ku ruhande rw’u Burundi n’u Rwanda, hari ibyo u Burundi bwasabye u Rwanda, kandi yafunzwe kuva aho hatangiye kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, kubw’ibyo rero ibyo u Burundi bwasabye u Rwanda hari ibimaze gushyirwa mu bikorwa n’ibindi birimo gushyirwa mu bikorwa nko korohereza impunzi z’Abarundi gutahuka.”
Yakomeje ariko avuga ko hari n’ibindi bitarashyirwa mu bikorwa nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga. Ati “ Nk’u Burundi bwasabye u Rwanda ko rwatanga Abarundi basanzwe bari mu Rwanda bashinjwa ko bashatse kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, icyo ntikirashyirwa mu bikorwa ni na yo mpamvu imipaka itarafungurwa.”
Muri iki kiganiro hanagarutswe ku kohereza mu myitozo ya gisirikare urubyiruko ruzajya ruba rurangije amashuri yisumbuye mbere y’uko rujya muri kaminuza nk’uko biherutse gutangazwa n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.


