Ibiro ntaramakuru TASS byo mu Burusiya kuri uyu wa Gatanu byatangaje ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu ivuga ko, abadipolomate batatu bo muri Ambasade y’Amerika bakekwaho kwiba ibintu by’umuturage w’Umurusiya.
Minisiteri ikaba yohereje inyandiko muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika isaba gukuraho ubudahangarwa bw’abo badipolomate uko ari batatu kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Minisiteri yavuze ko Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Amerika niyanga, abakekwaho icyaha bagomba guhita bava ku butaka bw’u Burusiya.


