Abantu babarirwa mu ijana ni bo bimaze kumenyekana ko bashobora kuba bapfuye cyangwa bakaba baburiwe irengero, nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu ruzi rwa Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere w’iki cyumweru rishyira ku wa Kabiri, ibera mu ntara ya Mongala iherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Congo Kinshasa.
Umuvugizi wa Guverineri w’iyi ntara, Nestor Magbado, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko kugeza ejo ku wa Gatanu imirambo y’abantu 51 ari yo yari imaze kuboneka nyuma yo gusangwa muri ubwo bwato, mu gihe abandi babarirwa muri 70 bari bagikomeje kuburirwa irengero.
Uyu yavuze kandi ko abantu 39 ari bo bashoboye kurokoka iriya mpanuka.
Magbado yavuze ko ubwato bwakoze impanuka bwari bugizwe n’amato gakondo y’ibiti abarirwa mu icyenda yari ahambiranyije.
Yavuze ko iriya mpanuka ishobora kuba yaratewe n’umubare munini w’abagenzi bari mu bwato, gusa binagirwamo uruhare n’ikirere kibi cyo mu ijoro.
Yavuze kandi ko nta wuzi umubare w’abagenzi buriya bwato bwari butwaye, gusa bakaba bari kugenekerereza umubare w’abashobora kuba baraburiwe irengero bagendeye ku bushobozi bwabwo.
Nta wari wakamenye amakuru y’iyi mpanuka kugeza ku wa Gatanu ubwo yatangiraga kuvugwa mu itangazamakuru, mbere yo kwemezwa kuri uyu wa Gatandatu n’ubuyobozi bw’intara ya Mongala.
Magbado yavuze ko bari bamenyesheje abategetsi b’i Kinshasa mu murwa mukuru amakuru y’iriya mpanuka ikimara kuba, gusa hakaba hari hagitegerejwe amakuru nyayo y’ababa bahitanwe na yo.
Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi byo gushakisha abari muri buriya bwato biracyakomeje, gusa hari icyizere gike cyane cy’uko hari abandi bantu bashobora kuboneka bakiri bazima.
Impanuka ikomeye yaherukaga kubera mu ruzi rwa Congo ni iyo muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo ubwato bwari butwaye abagenzi babarirwa muri 700 bwarohamaga hagapfa ababarirwa muri 60.


