Tunisia igomba kwakira inama ya Francophonie mu kwezi gutaha, ariko mu gihe habura ukwezi kugirango ibyo birori bibe, no mu gihe iki gihugu kiri kunyura mu bihe by’ihungabana muri politiki, Perezida Kais Saied yakiriye kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Ukwakira, Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF wagiye kureba aho imyiteguro yo kwakira iyi nama igeze.
Televiziyo y’igihugu cya Tunisia yavuze ko Ikirwa cya Jerba, ari cyo kizaberaho iyi nama ku ya 20 Ugushyingo. Inama y’ingenzi, cyane cyane ko Tunisia ari umunyamuryango ukomeye kandi uri mu bashinze uyu muryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa.
Muri bihugu 88 biri muri OIF birimo n’u Rwanda, ibigera kuri 20 byamaze kwemeza ko bizitabira inama nk’uko abari kuyitegura babitangaza. Abategura kandi baragerageza guhumuriza mu gihe ibibazo bikomeje kwiyongera ku bushobozi bwa Tunisia bwo kwakira inama.

Gushidikanya ahanini gushingiye ku midugararo ya politiki ikomeje kumvikana muri iki gihugu kandi perezida wa Tunisia kuri uyu wa Gatandatu yashinje abo bahanganye muri politiki kuba bamwe baragiye i Paris gusaba ko inama ya Francophonie itabera mu gihugu.
Kugeza ubu, ntabwo ahantu nyaho hazabera inama cyangwa gahunda irambuye birashyirwa ahagaragara.


