Imisambi ya Uganda irasaba Imana kuyifasha Amavubi y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Uganda y’umupira w’amaguru izwi nka Uganda Cranes (Imisambi) yasenze isengesho risaba Imana kuyifasha, igatsindira Amavubi y’u Rwanda mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’irushanwa ry’igikombere cy’Isi rya Qatar 2022, urabera i Kampala kuri uyu wa 10 Ukwakira 2021.

Iri sengesho ni ryo ryasoje imyitozo ya nyuma y’iyi kipe yabereye kuri sitade Saint Mary Kitende iraberaho uyu mukino guhera saa cyenda z’igicamunsi.

Nk’uko bigaragara kuri Twitter y’iyi kipe, iri sengesho rigira riti: “Mana, twakoze uruhare rwacu, ubu turahamagara imbaraga zawe z’ubumana.”

Ikipe ya Uganda isaba Imana ubu bufasha, yatsindiye Amavubi i Kigali igitego kimwe ku busa. Uyu mukino wabaye tariki ya 7 Ukwakira 2021.

Uganda ibaye itsinze uyu mukino, yagira amanota 8 mu itsinda E iherereyemo. Ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 5, ikurikiye Mali ifite amanota 7.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Imisambi ya Uganda irasaba Imana kuyifasha Amavubi y’u Rwanda
    Abantu baribeshya cyane.Ntabwo bazi uko Imana ikora.Messi na Ronaldo,ntabwo batsinda ibitego kubera ko basenga cyane kurusha abandi.Ahubwo nuko ari abahanga.China,irakize cyane.Nyamara ntisenga Imana.Ikindi kandi,Imana ntiyumva abakora ibyo itubuza.

  2. Imisambi ya Uganda irasaba Imana kuyifasha Amavubi y’u Rwanda
    Abantu baribeshya cyane.Ntabwo bazi uko Imana ikora.Messi na Ronaldo,ntabwo batsinda ibitego kubera ko basenga cyane kurusha abandi.Ahubwo nuko ari abahanga.China,irakize cyane.Nyamara ntisenga Imana.Ikindi kandi,Imana ntiyumva abakora ibyo itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *