Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yishimiye ko inama yagiriye ikipe y’igihugu cye y’umupira w’amaguru yatumye itsinda iy’u Rwanda izwi nk’Amavubi.
Saa munani n’iminota 58 (habura iminota 2 ngo umukino utangire), Perezida Museveni yasabye abakinnyi ba Uganda kwisuganya neza, bakabyaza umusaruro imipira yo mu nguni (corner kicks).
Muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati: “Ndifuriza Uganda Cranes amahirwe masa mu mukino ikinamo n’Amavubi y’u Rwanda. Nimureke twubakire intsinzi mu mukino wabanje. Ntimushyuhe mu mutwe. Ntimukinane igihunga, mwisuganye neza ku mipira yo mu nguni. Abanya-Uganda batewe ishema namwe.”
Nk’uko uyu Mukuru w’Igihugu yabisabye, Uganda yaje kubona igitego ku munota wa 22 w’umukino. Cyatsinzwe Fahad Bayo giturutse ku mupira wo mu nguni y’iburyo wari utewe na Isaac Muleme.
Umukino warangiye ikipe ya Uganda itsinze Amavubi igitego kimwe ku busa nk’uko byanagenze ubwo amakipe yombi yakiniraga i Kigali tariki ya 7 Ukwakira 2021.
Iyi ntsinzi yatumye Perezida Museveni ashimira ikipe y’igihugu, by’umwihariko kubera ko yakurikije inama yari yayigiriye. Ati: “Ndashimira ikipe y’igihugu ku bw’iyi ntsinzi. Bakoresheje uburyo bwiza kandi igitego cyacu cyaturutse ku mupira wo mu nguni.”
Yasobanuye ko ubu buryo bwagejeje iyi kipe ku ntsinzi abusobanukiwe ati: “Kuko nabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru kugeza mu 1966 ubwo nahinduraga icyerekezo, nkava muri siporo, nkajya mu rugamba rwa politiki yacu.”
Ibitego byombi Uganda yatsindiye i Kigali n’i Kampala, byaturutse ku mipira y’imiterekano, bitsindwa na Bayo.



2 Responses
Museveni yishimiye ko inama yagiriye Imisambi yatumye itsinda Amavubi
Gutsindwa kw’Amavubi ni ngombwa kubera ko Uganda iraturusha cyane
Museveni yishimiye ko inama yagiriye Imisambi yatumye itsinda Amavubi
Gutsindwa kw’Amavubi ni ngombwa kubera ko Uganda iraturusha cyane