Ababyeyi bavuze impamvu itangaje yatumye bemerera umuhungu n’umukobwa wabo kuzajya baryamana

Sangiza iyi nkuru

Umugabo utivuze amazina kuri Facebook gusa bigaragara ko ari uwo muri Afurika y’Iburengerazuba bitewe n’imyambarire, yatangiye avuga ko yamenye amakuru ko umuhungu we n’umukobwa yibyariye, baryamana mu ibanga gusa ngo ubu yarabemereye ngo bajye babikora, yewe babashyira no mu cyumba kimwe.

Mu butumwa bwe, uyu mugabo yavuze ko we n’umugore we bafashe umwanzuro wo kumenyesha abana ko ibyo bakora, babizi, barabahumuriza, bababwira ko nta kibazo kirimo kuko ngo banasanze bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, kandi nta wundi muntu bajya babonana.

Mu butumwa bwe ati ” Mu cyumweu gishize nababwiye ko namenye ko umukobwa n’umuhungu wanjye bakorana imibonano mpuzabitsina. Ubu ndashaka ngo mbabwire aho ibintu bigeze.

” Nabanje kugirana ikiganiro kirekire n’umugore wanjye ku cyo tugiye gukora kuko twari twamenye ikibazo gihari. Hari haciyemo igihe gito tubizi, dusa n’ababyirengagiza ariko tugeze aho turavuga tuti reka tuvugane. Nyuma y’ibiganiro, twasanze bisa n’ibidukanguye, twumva bisa n’ibiduteye isoni, ari bibi. Twemeranyije ko tuzabibabwira ko tubizi ariko nanone tugashyigikira umubano wabo 100%…

Akomeza agira ati ” Ikiganiro cyari cyoroshye, ibintu ntari niteze. Twafashe umwanzuro ari uko tumaze kumenya ko abana batari mu byago, ko bakomeza ibyabo, ahubwo tukabatera inkunga. Abana twababwiye ko ibyo bakora tubizi, bagwa mu kantu nk’aho tubaguye gitumo bari kubikora. Bamaze gutuza, nibwo twaganiriye bya nyabyo.”

” Nyuma twaje kumenya ko basanzwe baboneza urubyaro mu buryo bwose bushoboka. Ntimwakumva uko numvise ntewe ishema n’abo bana. Namenye ko nta wundi muntu bajya baryamana uretse hagati yabo. Twabemereye kuba mu cyumba cyabo bombi kandi mu rugo bemerewe kuvuga ku mubano wabo.

Uyu mugabo avuga ko ” Kuri ubu umuryango wacu ubayeho neza, akanyamuneza ni kose. Mfite amatsiko uko bizagenda bihinduka uko iminsi igenda ihita.”

Umwanzuro w’aba babyeyi urawuvugaho iki?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *