Uwabaye umukandida ku mwanya wa perezida inshuro enye Col (Rtd) Dr Kizza Besigye yasabye umuyobozi w’ishyaka NUP Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine kugira icyo atangaza mu ruhame kugira ngo ahagarike ibitero ku Mutwe mushya uharanira impinduka, PFT (People’s Front for Transformation).
Ati: “Nahamagaye Kyagulanyi ambwira ko yicujije ibitero bikomeje kuba kuri uyu mutwe mushya w’abaturage. Abantu bamwe bagiye bambaza impamvu atabikoze ku mugaragaro kandi sinzi impamvu ariko ndabimuhariye ”
Ishingwa ry’itsinda rishya rigamije kotsa igitutu guverinoma rya Dr Besigye rigizwe n’imitwe ya politiki itandatu ryateje intambara y’amagambo hagati yaryo n’abashyigikiye NUP ya Bobi Wine bagaragaza ko PFT igamije kurwanya abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko.
Muri iyi ntambara yadutse ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize, Patrick Oboi Amuriat, Perezida w’ishyaka ry’ihuriro riharanira demokarasi (FDC), akaba n’umwe mu bayobozi ba PFT, yanditse ku rubuga rwa twitter yerekana ko nta nshingano bafite yo gusaba uruhushya abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko mbere yo gushinga amatsinda ya politiki.
Ati: “Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko ntibagomba kuyobora urugamba urwo arirwo rwose rwo kurwanya umunyagitugu niba batabishaka, batiteguye cyangwa nta bushobozi bafite. Mandela (wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo) yayoboye urugamba rwo kurwanya ivanguramoko muri Afurika y’Epfo ari hanze y’Inteko Ishinga Amategeko. FDC ntabwo ikeneye uruhushya rw’umuntu uwo ari we wese kugira ngo ihangane, ”
Ntabwo aribwo bwa mbere amakimbirane nk’aya avutse hagati ya Dr Besigye na Bobi Wine nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Muri 2019 nyuma yo gushingwa kw’itsinda ryo kotsa igitutu guverinoma rya People Power, abashyigikiye Dr Besigye nabo barwanye intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga n’itsinda bavuga ko ryari rije kwigarurira urubuga rwabo rwa politiki.
Mu gitondo kimwe muri Werurwe 2019, itsinda ry “urubyiruko rwa People Power” ryambaye imipira ya People Power, ryateye Dr Besigye ubwo yavaga kuri Radio ikorera muri Mengo, mu mujyi rwagati.
Bobi Wine yahise atangaza ku mugaragaro kandi yamagana icyo gitero ariko yihutira gushinja leta kuba yarateguye icyo yise “igitero kigamije gukwirakwiza urwango.”
Abayobozi bombi rero bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyiswe imbaraga z’impinduka nk’ikimenyetso cyo gusubiza abayoboke babo ku murongo. Guterana amagambo bigenda bigabanyuka.
Kuri iki Cyumweru, Dr Besigye yerekanye ko yari azi ko Leta ifite akamenyero ko guteza imirwano ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo intego nyamukuru yo guharanira kwirukana Perezida Museveni ku butegetsi itagerwaho.
Joel Ssenyonyi, umuvugizi wa NUP yanze kugira icyo atangaza ku bijyanye n’imirwano mu rwego rwo kwanga gukomeza gukurura intambara mu itangazamakuru kugira ngo intumbero ibe ku mpamvu nyamukuru yo gushaka inzira yo guhindura ubutegetsi mu gihugu.
Impande zombi muri uru rugamba rwo gushaka uko zahindura ubutegetsi buriho kandi zishinjanya kudashyigikirana igihe uruhande rumwe rukeneye inkunga y’urundi.


