Abakiriya ba Airtel Rwanda bayishinja serivisi mbi

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda imaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga isubizanya n’abakiriya bayo bayishinja serivise mbi zirimo gutinda gukemura ibibazo bayigezaho no kubatwara amafaranga binyuze muri poromosiyo yitwa “Unliminet” ikoreshwa n’abakoresha interineti.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rubuga rwa Airtel Rwanda rwa Twitter na Facebook hagaragara abakiriya b’iyi sosiyete basaba ko bakemurirwa ibibazo ariko igisubizo bahabwa n’umukozi ukoresha izi mbuga witwa “Bob” ni ikivuga ngo “Turi kubikurikirana”
Poromosiyo ya Unliminet ikoreshwa n’abafite interineti muri telefone zabo, iyi poromosiyo igurwa mu byiciro bitandukanye bitewe n’uko umukiriya yifuza kandi yifite, Airtel bati “UnlimiNET 30 niyo ucyeneye kugira ngo ukomeze kuvugana n’inshuti ndetse n’abavandimwe bawe hamwe na WhatsApp idahagarara n’igihe MBs zawe zashize.”
Iyi poromosiyo yagiye ivugururwa, kuri ubu bivugwa ko ihabwa abafite imyaka hagati ya 16 na 25 nk’uko binagaragara ku rubuga rwa interineti rwa Airtel, gusa icyateje abakiriya kunenga serivise z’iyi sosiyete y’itumanaho ni uburyo n’abemerewe iyi poromosiyo ngo baheruka babatwarira amafaranga bayigura ariko bagahabwa whatapp gusa izindi serivise z’iyi poromosiyo ntibazibone.
Umukozi wa Airtel usubiza abayibaza ibijyanye n’iyo mikorere witwa Bob n’uwitwa Keza basubiza abakiriya ko hari kurebwa uko ikibazo giteye ukwezi kugashira basitanga iki gisubizo.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa twitter rw’uwitwa bamwe mu bakiriya b’iyi sosiyete bemeje ko iki kibazo kimaze igihe ndetse ko hari n’abandi benshi bahuye n’iki kibazo, ibi byiyongeraho n’abandi bashinje iyi sosiyete kugenda gake mu gukemura.
Gutinda gukemura ibibazo bagezwaho n’abakiriya muri Airtel kandi byagarutsweho n’umwe mu bakiriya wanditse kuri twitter ko iyi sosiyete iri kumukereza gukemura ibibazo byari biri mu guhamagara mu mahanga mu gihe yashakaga guhamagara muri Ambasade mu buryo bwihutirwa (Emergency Call).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Reba ibiganiro bya Airtel Rwanda n’abakiriya bayishinjwa serivisi mbi
airtel tel new-picture-1 new-picture-2 new-picture-3
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *