Imirimo yo kwagura umuhanda uhuza Prince House, Giporoso na Masaka yatangiye, aho uyu mushinga utegerejweho guhindura uburyo imodoka zitembera muri aka gace kazwiho kuba mu hahurira urujya n’uruza rwinshi mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 10 uzubakwamo ibice bitandukanye birimo ikiraro kizamuka hejuru y’umuhanda, inzira zinyura munsi y’umuhanda ndetse n’indi mirongo y’imihanda, hagamijwe gutandukanya imodoka zijya mu byerekezo bitandukanye no kugabanya umubyigano.
Imirimo yatangiye ku wa 30 Kanama 2026, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA).
Kugeza ubu, imodoka nyinshi zinyura mu masangano ya Giporoso na Kucyamitsingi zihurira hafi y’ahantu hamwe, bigatuma iziva mu byerekezo bitandukanye zibangamirana.
Mu buryo bushya, ntabwo imodoka zose zizongera gukoresha isangano rimwe.
Umwe mu bayoboye igishushanyo cy’uyu mushinga muri RTDA, Yves Bahunde Havugimana, yavuze ko igishushanyo cy’umuhanda cyibanze cyane ku gutandukanya ibyerekezo by’imodoka, cyane cyane hagati ya Prince House na Cyamitsingi.
Ati: “Umuntu uzaba aturutse Chez Lando ajya ku Cyamitsingi, azashobora gukomeza adahuye n’undi murongo w’imodoka nk’uko byahoze.”
Imodoka zijya ku kibuga cy’indege zizagira inzira yazo.
Kimwe mu bice by’ingenzi by’uyu mushinga ni inzira izatuma imodoka ziva Chez Lando zijya Kanombe no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali zitongera guhura cyane n’izindi modoka ziri gukoresha uwo muhanda.
Izo modoka zizava ku ruhande rwa Greenwich Hotel, zikazamuka ku kiraro, zigaca hejuru y’agace kari hafi y’ahahoze KFC, zikamanuka zinyuze muri Giporoso, hanyuma zigahura n’umuhanda usanzwe hafi ya Cyamitsingi.
Ibi bizatuma imodoka zijya ku kibuga cy’indege zikomeza urugendo zitarinze guhagarara ku masangano aho izindi modoka ziba zihurira.
Igice kiri hagati ya Prince House n’ahahoze KFC kizagira hagati y’ibisate bitandatu n’umunani.
Hafi y’ahahoze KFC, ibisate bine bizaguma ku butaka, bibiri bijye ku ruhande rumwe n’ibindi bibiri bijye ku rundi.
Hejuru yaho hazaba hari ikiraro gihuza uruhande rwa Greenwich Hotel n’ahahoze KFC. Iki kiraro kizaba gifite ubugari burenga metero 11 muri icyo gice, mu gihe igice cyagutse cya flyover kizagera kuri metero 36.
Nyuma y’aho, umuhanda uzakomeza kugira ibisate bibiri kuri buri ruhande, ariko hazongerwaho ibindi bisate biine binyura munsi y’umuhanda.
Ibi bivuze ko imodoka zishobora gukomeza mu byerekezo bitandukanye, zimwe zikaba ziri hejuru, izindi zikanyura munsi, aho guhura ahantu hamwe.
RTDA ivuga ko Giporoso ari ingenzi muri uyu mushinga kubera ko ari ahantu hahurira imodoka nyinshi zituruka mu bice bitandukanye bya Kigali.
Ni na ho kandi imodoka zinjira mu Mujyi wa Kigali ziturutse mu Burasirazuba bw’igihugu zinyura, ndetse n’amakamyo manini atwara imizigo ava ku byambu byo mu karere yerekeza i Kigali.
Ibyo bituma umuhanda usanzwe udahuza neza ibyerekezo bitandukanye, cyane cyane mu masaha y’umubyigano.
Havugimana yavuze ko abategura uyu mushinga batibanze gusa ku kongera ubugari bw’umuhanda, ahubwo banarebye uburyo imodoka zigenda n’aho zihurira.
Ati: “Intego ni ukugabanya aho imodoka ziva mu byerekezo bitandukanye zihurira, kugira ngo urujya n’uruza rukomeze kugenda neza.”
Kuva ku Cyamitsingi kugera hafi y’Inyange Industries, ku muhanda ukomeza werekeza Masaka, hazaba hari ibisate bine by’imodoka, bibiri kuri buri ruhande.
Uyu muhanda kandi uzagira inzira zagenewe abanyamagare n’abanyamaguru, kugira ngo nabo babone ahantu hizewe ho gukoresha umuhanda.
Imirimo niba irangiye, umushoferi uzaba aturutse Kabeza ashobora gukoresha inzira yateganyijwe mu buryo bumwemerera gukomeza urugendo atiriwe ahura n’imodoka ziri mu kindi cyerekezo.
N’abava Prince House berekeza Kabeza bazagira uburyo bwo gukoresha inzira yo hejuru aho bikenewe.
Muri rusange, igitekerezo kiri inyuma y’uyu mushinga ni ukudatuma imodoka nyinshi zihurira ahantu hamwe, ahubwo zigahabwa inzira zitandukanye bitewe n’aho zerekeza.


