1711305437-3680-large

Ukraine: Inzego 2 zikomeye z’umutekano zarasanye bamwe barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Amashami abiri akomeye  ashinzwe umutekano wa Ukraine mu gitondo cyo kuri yu wa Gatatu ushize, itariki 2 Nzeri 2026 yakozanyijeho, bamwe barakomereka, ubwo bari mu iperereza ku mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya witwa Stepan Kaplunov.

Urwego rushinzwe Umutekano wa Leta muri Ukraine (SBU) rwavuze ko rwari rurimo gukora iperereza ku mugambi w’igitero cy’iterabwoba w’u Burusiya kuri uwo mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya. Mbere yaho, umuntu wo mu Ngabo za Ukraine yabwiye ikinyamakuru Kyiv Independent ko uwo mugambi wari ugamije guhitana Kaplunov, umuyobozi wungirije w’umutwe w’abakorerabushake b’Abarusiya (RVC), umutwe witwara gisirikare urwana ku ruhande rwa Ukraine.

Uyu mutwe wa RVC ukorera munsi y’amabwiriza y’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare rwa Ukraine (HUR).

Kaplunov yageze muri Ukraine yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge ku itariki ya 24 Kanama ariko “yashimuswe n’abantu batazwi bamusanze mu gikari cy’urugo rwe,” nk’uko RVC yanditse kuri Telegram ku itariki ya 1 Nzeri.

Ubwo abayobozi batangazaga ko uwo mugambi wo kumwivugana uvugwa waburijwemo, nibwo amakuru y’uko habayeho kurasana hagati y’inzego z’umutekano, i Kyiv, yatangiye kugaragara.

‘Umugambi w’iterabwoba w’Abarusiya’

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Ukraine, abakozi ba SBU bagabweho igitero n’”itsinda rimwe ry’Ingabo za Ukraine” mu gihe bakoraga iperereza kuri uwo mugambi wakekwaga.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Telegram, ubushinjacyaha bwavuzwe ko “mu gihe hakorwaga ibikorwa by’iperereza ku bijyanye n’igitero cy’iterabwoba cyategurwaga n’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burusiya (FSB), abakozi ba SBU bagabweho igitero.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dmytro Lytvyn, Umujyanama wa Perezid awa Ukraine, yatangaje ko imitwe yombi yarasanye ari SBU n’Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Ukraine (HUR). Yavuze ko Perezida Volodymyr Zelensky yahamagaye abayobora izi nzego gutangariza rubanda ibiri kuba.

‘Yashimuswe ku manywa y’ihangu’

Uwunganira Kaplunov mu mategeko ndetse n’umutwe wa HUR batanze amakuru atandukanye kuri ibyo byabaye.

Umuyobozi w’itsinda ryihariye rya HUR ryitwa “Timur”, ririmo n’umutwe wa RVC, yatangaje mu mashusho yashyizwe ahagaragara na Radio Liberty / Radio Free Europe ko Kaplunov “yashimuswe ku manywa y’ihangu” n’abantu bakorera SBU, akaba yarafashwe nta cyaha ashinjwa.

Nyuma yo gukorana ibiganiro ku bijyanye no gukurikiza ibyo amategeko ateganya, uwo muyobozi yavuze ko SBU yatangiye gufata abakozi ba HUR. Yavuze ko SBU yarashe ku basirikare ba HUR batari bitwaje intwaro.

Taras Borovskyi, umwunganizi wa Kaplunov, yabwiye televiziyo yo muri Ukraine ko hari abasirikare ba HUR bakomerekeye muri uko kurasana, babiri muri bo bakaba barakomeretse bikomeye.

“Umwe yarashwe mu kuguru, umutsi uracika, maze amaraso amuvamo cyane. Ubu amerewe nabi cyane mu bitaro. Undi na we amerewe nabi mu bitaro. Uwa gatatu we yakomeretse mu buryo budakanganye cyane,” ibi Borovskyi yabibwiye ikinyamakuru Ukrainska Pravda.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply