HREckEjXMAAMRUt

Umupolisi w’Umurundi yagaragaye mu mpuzankano y’Igisirikare cy’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Burundi cyaba cyaratangiye kohereza bamwe mu bagize inzego z’umutekano zabwo mu ntambara yo muri Ukraine mu rwego rwo gushaka ubunararibonye nk’uko amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.

Amafoto y’umupolisi w’Umurundi witwa Hassan Nimubona bakunze kwita Mohamed Love, ni amwe mu yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho amugaragaza yambaye impuzankano y’Igisirikare cy’u Burusiya iriho n’ibendera ryabwo.

Amakuru atangazwa n’abazi neza yu mupolisi avuga ko yakoreshejwe cyane n’urwego rw’iperereza mu guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FD benshi bari baramwizeye kuko na we yigiraga urwanya iri shyaka riri ku butegetsi mu Burundi.

Kuri ubu rero ikibazo kibazwa nk’uko bitangazwa n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, FOCODE, ni ukumenya niba Hassan Nimubona, yaroherejwe n’ubutasi bw’u Burundi mu ntambara y’u Burusiya muri Ukraine, cyangwa niba yarataye akazi akajya kuba umucanshuro mu Burusiya.

Uyu muryango uvuga ko hari Abarundi benshi basanzwe baragiye muri iyo ntambara kimwe n’abandi Banyafurika barimo Abagande n’Abanya-Afurika y’Epfo. Benshi muri bo bagiye batazi ko bagiye kujyanwa mu ntambara kuko babwirwa ko bagiye kwiga cyangwa babonye akazi.

Hari n’abagenda babizi neza ko bagiye mu ntambara kubera kwizezwa umushahara utubutse. Ikibazo, abenshi bapfira ku rugamba n’imirambo yabo ikajugunywayo kuko ari bo bashyirwa imbere ahantu hatoroshye nk’aho Ukraine yateze ibisasu byinshi bya mines.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply