Uber yahagaritse ibikorwa byayo muri Nigeria na Uganda

Ikigo cya Uber gitanga serivisi zo gutwara abantu nka “taxi voiture” cyatangaje ko cyafunze ibikorwa byacyo muri Nigeria, igihugu gituwe cyane muri Afurika, no mu gihugu cya Uganda cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi bihita bitangira kubahirizwa ako kanya. Iyi kompanyi ikomeye ku Isi mu gutwara abantu yavuze ko yafashe “umwanzuro utoroshye” nyuma yo gusuzuma neza […]

Tshisekedi yagiye gusaba gukorerwa ibitangaza ku rukuta rw’iburengerazuba

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yasuye Urukuta rw’iburengerazuba (Western Wall/Kotel) i Yeruzalemu, mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Israel kuva ku wa 31 Kanama 2026. Tshisekedi ari muri Israel ku butumire bwa Perezida Isaac Herzog, mu ruzinduko rugamije gukomeza umubano hagati ya RDC na Israel. Ku wa 1 Nzeri, Herzog yamwakiriye i […]

CĂ´te d’Ivoire n’u Bufaransa mu bihugu bishinjwa kuba inyuma y’imyivumbagatanyo y’ingabo iherutse muri Niger

Nyuma y’imyivumbagatanyo iherutse kuba ku itariki ya 28 na 29 Kanama mu gihugu cya Niger, ubuyobozi bwa gisirikare bwatangaje kuri televiziyo ya leta ku wa Gatatu, itariki ya 2 Nzeri, ubuhamya bwa captain ushinja CĂ´te d’Ivoire, BĂ©nin, u Bufaransa, Tchad, ECOWAS, n’abegereye uwahoze ari perezida, Mohamed Bazoum, gushyigikira iki gikorwa cyo guhungabanya umutekano. Hagati aho, […]

Perezida Kagame yaganiriye na James Swan wa MONUSCO

Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu yahuye anagirana ibiganiro n’abarimo umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni bwo Kugarura Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, James Swan. Uyu munyamerika yari aherekejwe n’abarimo intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karete k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia. Perezidansi y’u Rwanda yanditse ku rubuga rwayo rwa X ko ibiganiro bya Perezida Paul […]

U Rwanda na Botswana byiyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Botswana (BDF) zongeye gushimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare, hibandwa by’umwihariko ku mahugurwa ya gisirikare no guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abasirikare. Ibi byashimangiwe uyu munsi, ku Cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, aho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali MK MUBARAKH, yakiriye […]

Bob Rugurika yanyomoje leta y’u Burundi

Umuyobozi wa Radio Publique Africaine (RPA), Bob Rugurika, yahakanye ibirego by’uko yaba yaragize uruhare mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi, avuga ko ibyo ashinjwa ari “umugambi mubisha” ugamije kumusebya. Ibi bibaye nyuma y’uko Polisi y’u Burundi ku wa 1 Nzeri 2026 yeretse abanyamakuru abasirikare babiri, ivuga ko bari bafashwe bakekwaho gukorana na Rugurika mu mugambi […]

Kenya yategetse abanyamahanga guhagarika ubucuruzi buto

Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse ko abanyamahanga bakora ubucuruzi buto muri Kenya babuhagarika guhera ku wa 7 Nzeri 2026, avuga ko ibikorwa nk’ubucuruzi bwo ku mihanda n’amaduka mato bikwiye guharirwa Abanyakenya gusa. Ruto yatangaje iri tegeko ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri, ubwo yari mu nama n’abacuruzi bakora mu bigo bito n’ibiciriritse (MSMEs) […]