images

Côte d’Ivoire n’u Bufaransa mu bihugu bishinjwa kuba inyuma y’imyivumbagatanyo y’ingabo iherutse muri Niger

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyivumbagatanyo iherutse kuba ku itariki ya 28 na 29 Kanama mu gihugu cya Niger, ubuyobozi bwa gisirikare bwatangaje kuri televiziyo ya leta ku wa Gatatu, itariki ya 2 Nzeri, ubuhamya bwa captain ushinja Côte d’Ivoire, Bénin, u Bufaransa, Tchad, ECOWAS, n’abegereye uwahoze ari perezida, Mohamed Bazoum, gushyigikira iki gikorwa cyo guhungabanya umutekano. Hagati aho, ubuyobozi bwa gisirikare bwahiritse ubutegetsi, cyane cyane umuyobozi wabo, Gen. Abdourahamane Tiani, n’abagize guverinoma bakomeje guceceka.

Imbere ya camera kandi yambaye imyenda y’intambara, Roger Gabriel wiyita Captain muri Batayo ya mbere y’abaparakomando, yasobanuye ko yahamagawe kuri telefoni n’abasirikare bagerageje kwivumbagatanya, abagize Batayo y’Umutekano n’Ubutasi mu buyobozi bw’ingabo zishinzwe ibikorwa bidasanzwe za Niger, bamusaba inkunga mbere gato y’uko batangira ibikorwa byabo mu ijoro ryo ku itariki ya 28 kugeza ku ya 29 Kanama. Avuga ko yanze icyifuzo cyabo.

Uyu musirikare avuga ko yahamagawe n’umwe mu bafatanyabikorwa ba Mohamed Bazoum, wahoze ari pererezida ugifunzwe, ngo wemeje ko yavuze ko Benin na Côte d’Ivoire byemerewe na ECOWAS gutabara no gufasha abivumbagatanyaga ku butegetsi. Capt. Roger Gabriel avuga kandi ko habaye kuvugana n’abasirikare ba Tchad.

Ati: “Nahamagawe na mugenzi wanjye wo muri Tchad ambaza niba hari igitero cy’iterabwoba kirimo kuba i Niamey. Namubwiye ko atari ko bimeze,” “Yahise yongera kumpamagara asobanura ko hari igikorwa kirimo gutangizwa giturutse mu gihugu cyabo, kiyobowe n’abayobozi b’u Bufaransa n’ingabo zidasanzwe, cyo gushyigikira abari bigaruriye ‘base ya 101.”

Ibi birego bidafite ibimenyetso kugeza ubu nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga, byatumye Tchad igira icyo ivuga. Ku mbuga nkoranyambaga, atavuze neza Niger cyangwa abahiritse ubutegetsi bayoboye iki gihugu, Perezida Mahamat Idriss Déby yasangije abamukurikira umurongo wo muri Quran ugira uti: “Ntimukavange ukuri n’ikinyoma. Ntimugahishe ukuri mukuzi.”

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Niger ntabwo buratangaza umubare w’abaguye mu mirwano ikomeye yabaye hagati y’abasirikare bagerageje kwigomeka, bakomoka cyane cyane mu ngabo zidasanzwe, n’ingabo zirinda perezida, zari zishyigikiwe n’Ingabo z’u Burusiya zo mu mutwe wa Africa Corps (Icyahoze ari Wagner Group).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply