Ikigo cya Uber gitanga serivisi zo gutwara abantu nka “taxi voiture” cyatangaje ko cyafunze ibikorwa byacyo muri Nigeria, igihugu gituwe cyane muri Afurika, no mu gihugu cya Uganda cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi bihita bitangira kubahirizwa ako kanya.
Iyi kompanyi ikomeye ku Isi mu gutwara abantu yavuze ko yafashe “umwanzuro utoroshye” nyuma yo gusuzuma neza ubucuruzi bwayo. Yatangiye gukorera muri Nigeria mu 2014 no muri Uganda mu 2016.
Abashoferi ba tagisi za Uber muri Nigeria bamaze igihe kinini binubira ko ibiciro kuri application ya yo biri hasi cyane, bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi, kandi ko amafaranga ya komisiyo ari menshi cyane. Iyi kompanyi kandi yahuye n’igitutu cy’ibigo bahanganye.
Ibi byatangajwe mu gihe umuyobozi mukuru wa Uber, Dara Khosrowshahi, yavuze ko iyi kompanyi irimo kugabanya abakozi bayo ku Isi ho 10%.
Mu mwaka ushize, Uber yari yahagaritse ibikorwa byayo no muri Côte d’Ivoire no muri Tanzania. Iyi nkuru iheruka ivuze ko Misiri, Ghana, Kenya na Afurika y’Epfo ari byo bihugu byonyine bya Afurika iyi sosiyete ikomeje gukoreramo ubu.
Itangazo rya Uber ryashyikirijwe BBC rigira riti: “Iki cyemezo kireba gusa aya masoko yombi kandi ntikigira ingaruka ku bikorwa byacu mu bindi bice bya Afurika.”
“Turacyiyemeje gukomeza gukorera muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho dukomeza kubona iterambere rikomeye n’amahirwe.”
Mu myaka 12 yamaze ikorera muri Nigeria, Uber yari yaraguye serivisi zayo. Mu mujyi wa Lagos, ari na wo murwa mukuru w’ubucuruzi, yatangije serivisi yo gutwara abantu mu bwato mu mwaka wa 2019, hagamijwe kubafasha kwirinda umuvundo ukabije w’imodoka uzwi cyane muri uwo mujyi.
Lagos, umwe mu mijyi minini kandi ihuza abantu benshi muri Afurika, izwi cyane kubera umuvundo udashira w’imodoka utuma ingendo zihagarara bikabangamira n’ibikorwa by’ubucuruzi.


