Ivan

Uwagonganishije Makolo na Gen Muhoozi yatakambye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko Mwijukye Ivan uherutse kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bigatuma Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda,Yolande Makolo, agira icyo abivugaho ariko Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba akabyibazaho, ari gutakamba asaba ko yababarirwa.

Mu butumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga, Mwijukye yasabye imbabazi Gen Muhoozi kuko yabitekerejeho agasanga yararengereye.

Yagize ati “Afande Gen. Muhoozi Kainerugaba, ndagusaba imbabazi mbikuye ku mutima kandi nta buryarya ku byo nanditse kuri Twitter ndetse n’ibyo nasangije ku bijyanye n’amoko yo muri Uganda n’u Rwanda. Nari nibeshye, kandi nemera ku buryo busesuye inshingano z’ibyo nakoze.Natekereje cyane ku myitwarire yanjye, kandi nasanze nararenze umurongo utagombaga kurengwa. N’ubwo icyo gihe nashoboraga kuba nari mfite uko mbibona, nari nkwiye kugira ubushishozi bwinshi, kwifata no kubaha abandi. Ndicuza amagambo navuze n’ingaruka ashobora kuba yarateje.”

Yakomeje ati “Iyi baruwa sinyanditse ngamije kwisobanura cyangwa kwirengera, cyangwa ngo nshyire amakosa ku wundi muntu. Nakoze amakosa, kandi ndabyicuza by’ukuri.Ndi umusore ukiri muto, kandi ndacyafite byinshi byo kwiga. Ndashaka kwigira kuri iri kosa, nkiga kurushaho kuba umuntu ushinzwe ibyo avuga n’ibyo akora, kandi nkazaba umuntu mwiza kurushaho mu gihe kizaza. Nzi ko kongera kubaka icyizere bishobora gufata igihe, kandi sinshaka gufata imbabazi zawe nk’ikintu ngomba kubona uko byagenda kose(…).”

Mwijukye yavuze ko bishobtse imbabazi yazazisaba imbonankubone, ati “Nari nibeshye. Ndagusaba imbabazi. Nyamuneka mbabarira.”Ndakwinginze, umva gutaka kwanjye, CDF.”

Yemeje ko ubutumwa bwateje ikibazo yamaze kubusiba bwose kandi ko ” sinashakaga kukuvanga mu byo nanditse byateje umwuka mubi hagati y’ u Rwanda na Uganda.”

Ubutumwa bwa Mwijukye bwavugaga iby’amoko; Abatutsi n’Abahutu. Ni bumwe mu butumwa bwagiye bwandikwa na Gen Muhoozi gusa ubwo u Rwanda rwagarukwagaho muri icyo kiganiro, Yolande Makolo yarabwamaganye ndetse Gen Muhoozi na we amubaza niba ari aho Kigali ihagaze ku bintu avuga ko we yatangaje kandi bidafite aho bihuriye n’ u Rwanda. Abambari be bo muri PLU nabo ntibari boroheye Yolande Makolo. Ni ikibazo cyageze n’aho Gen Muhoozi asaba ko umuyobozi muri Guverinoma y’ u Rwanda amusaba imbabazi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply