HRPXmN6bkAAsovv_copy_891x613

Tshisekedi yagiye gusaba gukorerwa ibitangaza ku rukuta rw’iburengerazuba

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasuye Urukuta rw’iburengerazuba (Western Wall/Kotel) i Yeruzalemu, mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Israel kuva ku wa 31 Kanama 2026.

Tshisekedi ari muri Israel ku butumire bwa Perezida Isaac Herzog, mu ruzinduko rugamije gukomeza umubano hagati ya RDC na Israel.

Ku wa 1 Nzeri, Herzog yamwakiriye i Yeruzalemu, aho ibiganiro byabo byibanze ku kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe, Tshisekedi yageze ku Rukuta rw’Iburengerazuba, ahantu hafatwa nk’ahera cyane mu myemerere y’Abayahudi.

Amafoto y’uru ruzinduko yamugaragaje yambaye ipantalo y’umukara n’ishati y’umweru, ahagaze imbere ya ruriya rukuta, asa n’uwaruhobeye binasa n’aho asenga.

Urukuta rw’Uburengerazuba ruherereye mu Mujyi wa Kera wa Yeruzalemu.

Ni igice cy’urukuta rwubatswe mu gihe cy’Umwami Herode Mukuru, mu rwego rwo kwagura no gushyigikira ikibanza cyariho Urusengero rwa Kabiri rw’Abayahudi.

Urusengero rwasenywe n’Abaroma mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu, ariko ibice by’urukuta rwari rurushyigikiye birasigara.

Ku Bayahudi, Kotel ifite ubusobanuro bukomeye mu myemerere no mu mateka yabo.

Ni hamwe mu hantu bakomeye cyane ho gusengera, kubera ko ari igice cyegereye ahahoze ‘Holy of Holies’—ahantu hari hatagatifu cyane mu Rusengero rwa kera.

Ni muri urwo rwego abantu benshi basura urukuta bagasenga, bakora ku mabuye yarwo cyangwa bagashyira udupapuro twanditseho amasengesho mu myanya iri hagati y’amabuye.

Ruriya rukuta kandi rufatwa nk’ikimenyetso cy’ukwizera, kwihangana no kwibuka amateka y’Abayahudi nyuma y’isenywa ry’Urusengero rwa Kabiri.

Kuba Tshisekedi yasuye uru rukuta mu gihe cy’uruzinduko rwe muri Israel, biza nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi bakuru b’iki gihugu, barimo Perezida Herzog na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.

Uru ruzinduko rwa Tshisekedi muri Israel rwabaye mu gihe RDC ishaka gukomeza umubano n’igihugu cya Israel, kugira ngo kiyifashe kubaka inzego zayo by’umwihariko igisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply