HRPo3fOb0AAPM60

U Rwanda na Botswana byiyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Botswana (BDF) zongeye gushimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare, hibandwa by’umwihariko ku mahugurwa ya gisirikare no guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abasirikare.

Ibi byashimangiwe uyu munsi, ku Cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, aho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali MK MUBARAKH, yakiriye Umugaba w’Ingabo za Botswana, Jenerali Mpho Churchill Mophuting, uri mu Rwanda kugira ngo yitabire inama y’Itsinda ry’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo rishinzwe kurwanya ibyaha by’inyerezwa ry’amafaranga ya 2026.

Jenerali MUBARAKH yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, cyane binyuze mu guhanahana amahirwe yo guhugurwa mu bya gisirikare ku nzego zitandukanye. Umugaba mukuru w’,ingabo z’ u Rwanda yagaragaje ko aya mahirwe yafashije abasirikare b’impande zombi kurushaho gusobanukirwa inzego bakorera, gusangira ubunararibonye mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza umubano mwiza w’ubunyamwuga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye ishyirwaho rya Kaminuza y’Igihugu y’Ingabo z’u Rwanda (NDU-R), irimo Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda (National Defence College Rwanda), bigiye gutangi gutanga amasomo muri uyu mwaka. Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abasirikare b’Ingabo za Botswana muri izi nzego z’amashuri, mu rwego rwo kurushaho kwagura no kunoza ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply