HROndo8XcAcZN5E(1)_copy_1000x684

Perezida Kagame yaganiriye na James Swan wa MONUSCO

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu yahuye anagirana ibiganiro n’abarimo umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni bwo Kugarura Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, James Swan.

Uyu munyamerika yari aherekejwe n’abarimo intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karete k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia.

Perezidansi y’u Rwanda yanditse ku rubuga rwayo rwa X ko ibiganiro bya Perezida Paul Kagame na bariya bantu byibanze “ku gikenewe mu gukemura impamvumuzi z’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ingaruka zayo ku mutekano w’u Rwanda.”

Swan, Xia na bagenzi babo bakiriwe na Perezida Kagame, mu gihe mu burasirazuba bwa Congo hakomeje imirwano imaze imyaka itanu isakiranya ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya kiriya gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.

Ni imirwano Kinshasa yitabajemo inyeshyamba za FDLR, umutwe w’Abajenosideri umaze imyaka irenga 30 ukorera mu mashyamba ya Congo.

Iyi Congo imaze umwaka urenga yemeye ko izasenya uriya mutwe nk’uko yabisabwe n’amasezerano ya Washington yasinyanye n’u Rwanda, gusa kugeza na n’ubu ntacyo irabasha gukora.

Perezida Paul Kagame yakunze kunenga MONUSCO kuba imaze imyaka myinshi yarananiwe gukemura ikibazo cy’uriya mutwe, n’ubwo buri mwaka igenerwa za miliyari z’amadolari yakabaye yifashisha mu kurandura FDLR iri mu mpamvu nyamukuru zatumye ishyirwaho.

Bijyanye no kuba Leta ya RDC na FDLR bamaze igihe baremeranyije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma yo kwerura kenshi ko bifuza kurutera, byatumye u Rwanda rushyiraho ingamba zo kurinda umutekano warwo.

Bariya bayobozi bahuye na Perezida Paul Kagame mu gihe banaheruka i Bujumbura, aho bahuriye bakanaganira na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply