Umuyobozi wa Radio Publique Africaine (RPA), Bob Rugurika, yahakanye ibirego by’uko yaba yaragize uruhare mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi, avuga ko ibyo ashinjwa ari “umugambi mubisha” ugamije kumusebya.
Ibi bibaye nyuma y’uko Polisi y’u Burundi ku wa 1 Nzeri 2026 yeretse abanyamakuru abasirikare babiri, ivuga ko bari bafashwe bakekwaho gukorana na Rugurika mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Abo basirikare ni Adjudant-Chef Ndikumasabo Désiré na Caporal-Chef Manirambona Jean-Marie, uyu wa nyuma akaba yarasezerewe mu gisirikare. Polisi yavuze ko bafashwe ku wa 25 Kanama i Buterere, muri Bujumbura.
Nk’uko Polisi n’itangazamakuru rya Leta ribivuga, Ndikumasabo yavuze ko Rugurika yamuhamagaye ndetse akamuha amafaranga kugira ngo ashakishe abandi basirikare bashobora kugira uruhare mu mugambi wo guhungabanya umutekano.
Polisi yavuze ko abo basirikare batanze amakuru ku bantu bagera kuri 25 cyangwa 30 bari mu Ntara ya Makamba.
Ariko Rugurika ahakana ibyo aregwa. Mu gisubizo cye, yavuze ko ibivugwa n’abo basirikare birimo ibyo abona nk’ibinyuranye kandi bidahuye, anenga uburyo ikibazo cyashyizwe ahagaragara.
RPA yatangaje ko Rugurika yabanje kuvuga ko kuba umunyamakuru avugana n’abantu benshi bidahita bisobanura ko aba abafitanye umubano wihariye cyangwa ko ibyo bavugana bifite aho bihuriye n’umugambi wo guhungabanya igihugu.
Rugurika avuga ko ibi biri gukorwa na Leta y’u Burundi ari ugukinga ibikarito mu maso Abarundi bari batangiye kwinjira mu kibazo cy’umuriro umaze iminsi utwika amasoko. Kuri Rugurika asanga leta ari yo yayatwikaga.
Ku ruhande rumwe, ubuyobozi bw’u Burundi buvuga ko ikibazo gifitanye isano n’umutekano w’igihugu kandi ko ibikorwa nk’ibyo bigomba gukurikiranwa.
Ku rundi ruhande, Rugurika ni umunyamakuru umaze imyaka myinshi azwi mu Burundi, cyane cyane mu nkuru z’iperereza n’ibibazo bya politiki n’uburenganzira bwa muntu. RPA, ayoboye, ivuga ko intego yayo ari uguteza imbere ubutabera, uburinganire no kubaza abayobozi ibyo bashinzwe.


