kisumu

Abanyarwanda batunzwe agatoki ko badindiza iterambere rya Kenya

Sangiza iyi nkuru

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Facebook yagarayemo umwe mu bagabo bakunze kugaruka ku bibazo byagashe Abanya-Kenya, avuga ko Abanyarwanda bakorera muri icyo gihugu nta shoramari rifatika bahakora.

Uyu mugabo BWIZA itamenye amazina, agaragara avuga ko abandi baturage bavuye mu bindi bihugu bituranye na Kenya, bakora ishoramari rigaragara ku buryo bigira uruhare mu iterambere rya Kenya.

Avuga ko Abanyarwanda we yita (Murwanda) nta kintu bashoramo imari ku buryo cyakubaka Kenya, igatera imbere.

Ati ” Abavandimwe bacu bo muri Somalia cyangwa mu baturanyi, iyo aje hano ahita yubaka igorofa nk’iri (atunga intoki), iri ni iterambere, ni ukubaka igihugu. Umunyarwanda araza hano ngo aje gucuruza ikawa, amandazi. Ariko se Abanyarwanda ntabwo barya amandazi?”

Amagambo y’uyu muturage yibajijweho cyane ku mbuga nkoranyambaga aje mu gihe Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse ko abanyamahanga bakora ubucuruzi buto muri Kenya babuhagarika guhera ku wa 7 Nzeri 2026, avuga ko ibikorwa nk’ubucuruzi bwo ku mihanda n’amaduka mato bikwiye guharirwa Abanya-Kenya gusa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply