Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ishyamba atari ryeru mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, bijyanye n’uko itsinda ry’abarwanashyaka rizwi nka ‘Bene Samuragwa’ ryatangiye gucikamo ibice bibiri bivuga ko ari byo bifite ubuyobozi bwemewe.
Amakuru aturuka muri CNDD-FDD avuga ko muri ririya tsinda havutsemo igice gishya kivuga ko gihagarariye ruriya rwego, ndetse kigaragaza ko rgshyigikiye Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo.
Ni mu gihe uwitwa Mélance Niyimbona uzwi nka “De Liaison” akomeza kuvuga ko ari we muyobozi wemewe kandi ko ahagarariye abarwanashyaka begamiye kuri Perezida Évariste Ndayishimiye.
Bene Samuragwa ni itsinda ry’abarwanashyaka ba CNDD-FDD rikorera mu bice bitandukanye by’u Burundi, rikaba rifatwa nk’iry’abarwanashyaka bakomeye kandi begereye Perezida Ndayishimiye.
Izina “Samuragwa” na ryo rikoreshwa mu mvugo zo muri CNDD-FDD ryerekeza ku izina rya Ndayishimiye.
Ubuyobozi bubiri kuri Bene Samuragwa
Mélance Niyimbona, uzwi nka “De Liaison”, ni we wari usanzwe ayobora Bene Samuragwa ku rwego rw’igihugu, ariko hashize igihe gito havutse itsinda rishya rivuga ko rigomba kuvugurura imikorere y’iri tsinda no gushyiraho inzego nshya z’ubuyobozi.
Mu nyandiko iheruka ahagaragara, uwitwa Jean-Luc Habumugisha yagaragajwe nk’umuyobozi wa Bene Samuragwa, na ho Colonel de Police Chantal Manirakiza agirwa umwungirije.
Iri tsinda rishinja Niyimbona kutakigira uruhare ruhagije mu bikorwa bya CNDD-FDD ndetse rikamushinja imicungire mibi y’umutungo wa Bene Samuragwa.
Ryamwatse kandi telefoni y’akazi ndetse n’amafaranga yakoreshejwe mu kugura imodoka akoresha, rimusaba kuyisubiza cyangwa agasubiza amafaranga yayo, hamwe n’indi mitungo y’itsinda.
Ndacyari umuyobozi: Niyimbona
Niyimbona na we ntiyemera ubuyobozi bushya. Ku wa 31 Kanama, yandikiye abanyamuryango ba Bene Samuragwa avuga ko akomeje kuba umuyobozi w’iri tsinda, abizeza ko nta mpinduka yemewe yabaye ku buyobozi bwaryo.
Ibi byatumye havuka ikibazo cy’ubuyobozi bubiri, aho buri ruhande ruvuga ko ari rwo rufite ububasha bwo guhagararira Bene Samuragwa.
Ndikuriyo yinjiye mu kibazo
Itsinda rishyigikiye ubuyobozi bushya bwa Bene Samuragwa ryagaragaje ko rihagaze inyuma ya Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.
Iri tsinda ryagejeje n’ikibazo mu nkiko, risaba ko Niyimbona abuzwa gukomeza gukoresha kashe yemewe ya Bene Samuragwa.
Ibi ni byo byatumye amakimbirane afatwa nk’arenze ikibazo cy’abayobozi b’itsinda rimwe, kuko impande zombi zigaragaza ko zegamiye ku bantu bakomeye bafite ijambo muri CNDD-FDD.
Ku ruhande rumwe hari Niyimbona uvuga ko akomeje guhagararira Bene Samuragwa, itsinda rimaze igihe rifatwa nk’iryegereye Perezida Ndayishimiye.
Ku rundi ruhande, hari ubuyobozi bushya buvuga ko ari bwo bwemewe kandi bukagaragaza ko bushyigikiye Ndikuriyo.
Intangiriro y’ishyamirana rikomeye?
Ibi bibaye mu gihe Révérien Ndikuriyo amaze kugira uruhare rukomeye mu mikorere ya CNDD-FDD nk’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, mu gihe Évariste Ndayishimiye ari Perezida w’u Burundi akaba na Perezida w’ishyaka.
Nubwo amakimbirane ya Bene Samuragwa atari gihamya y’uko Ndayishimiye na Ndikuriyo bamaze gutangira guhangana ku mugaragaro, kuba impande zombi zigaragaza ko zishyigikiye aba bayobozi babiri bituma ikibazo gifatwa nk’ikigaragaza ihangana ry’imbaraga n’inyungu z’amatsinda atandukanye imbere muri CNDD-FDD.
Ikibazo gikomeye ubu ni ukumenya uzemerwa nk’umuyobozi wa Bene Samuragwa, cyane cyane ko impande zombi zimaze kugera ku rwego rwo gukoresha inzira z’ubutabera.
Mu gihe kandi amakimbirane yakomeza kwaguka, ashobora kuba kimwe mu bimenyetso bikomeye by’amacakubiri y’imbere muri CNDD-FDD, ishyaka rimaze imyaka myinshi rigenzura ubutegetsi bw’u Burundi.


