Umugabo witwa Ntibimenya Jean Claude bita Camarade, avuga ko amaze igihe ahozwa ku nkeke n’umugore we, nyuma y’amashusho ye aherutse kujya hanze akubitwa n’umugore we.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu mugabo utuye kuri Ruliba ho mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge akubitwa n’umugore we, yanamuciriyeho imyenda.
Mu mashusho umugore agaragara akubita inshyi z’amatama Ntibimenya, ari na ko amusega ati: “Nta soni? Warangiza ukigira igicucu?”
Uyu mugabo watabarijwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga aganira na Televiziyo ya BTN, yavuze ko umugore wagaragaye mu mashusho amukubita ari uwe, gusa bakaba babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Yavuze ko babana bwa mbere hari muri 2012, gusa nyuma y’igihe gito umugore agatangira kujya amuhohotera kugeza ubwo yanajyaga amuraza hanze.
Ntibimenya avuga ko intandaro yo kugira ngo umugore we ajye amuhohotera yabaye uburozi yamuhaye mu cyayi no mu biryo yigeze kumugemurira ubwo yari arwaye, gusa bikaba ngombwa avurwa n’umuntu wo mu gihugu cya Tanzania.
Ati: “Ukuntu twabanye nanjye byarantunguye. Umunsi umwe nari ndwaye mba i Kigali nkodesha ku Muhima, aza kumpamagara ambaza ati ‘bite se, bimeze gute’, Ndamubwira nti ‘ndarwaye’. We yabaga i Butare mu karere ka Gisagara, bukeye mbona aje kunsura afite ibiryo n’icyayi muri teremusi arabimpa ndabirya.”
Uyu mugabo avuga ko akimara kurya biriya biryo yahise yumva hari igihindutse ku buzima bwe, gusa ahita abana n’uriya mugore ari na bwo yahise atangira kujya amuhohotera.
Ati: “Twarabanye atangira kungerageza tuba no mu bukode akanandaza hanze, ariko kubera Imana ikazajya imfasha. Twabanye muri 2012, muri 2018 nza kumenyana n’umu-Tanzania, kuko nari mfite ikibazo cyo kwicara aho nicaye nkahasinzirira, nagiye Tanzania ngarutse mu Rwanda nahise numva ko ubuzima bwanjye buhise busobanuka mera neza.”
Ntibimenya asobanura iby’amashusho yagaragayemo akubitwa, yavuze ko byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 09 Ukwakira ubwo yageraga mu murenge wa Kigali aho asigaye afite urugo.
Icyo gihe ngo yasanze umugore we yamutegeye hafi yo mu rugo ari bwo yatangiye kumuhondagura bikanageza aho amuciraho imyambaro yose yari yambaye.
Abaturanyi b’uriya muryango bemeza ko uriya mugabo ahohoterwa kenshi, ndetse hakaba hari hashize igihe yaragiye gusembera kubera inkoni.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, avuga ko uriya muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, bijyanye n’uko umugabo ngo ashaka kumwirukana agasanga undi wahoze ari umugabo we banafitanye isezerano.
Gitifu Ntirushwa cyakora cyo yavuze ko uriya mugore asanzwe azwiho imyitwarire mibi, dore ko ngo yahoze ari Umukuru w’umudugudu abaturage bikarangira bamutakarije icyizere.
Yemeje ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwamaze kumuta muri yombi rumukurikiranyeho icyaha cyo guhohotera uriya mugabo bafitanye abana babiri.



2 Responses
Wa mugabo wagaragaye ahondagurwa n’umugore we yavuze isanganya yagiye ahura na ryo
Yoooo niyihangane disi umugore yamuhaye umwanzuranye
Wa mugabo wagaragaye ahondagurwa n’umugore we yavuze isanganya yagiye ahura na ryo
Yoooo niyihangane disi umugore yamuhaye umwanzuranye