Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, gusa asabwa kwishyura abo yari abereyemo imyenda.

Icyemezo cyo guha Dr Habumuremyi imbabazi cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira.

Umwe mu mwanzuro w’iyi nama uvuga ko “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”

Dr Habumuremyi yari yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 Frw, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Ni icyaha cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Mu maburanisha ye, yemeye ko hari abantu bagiye baha serivisi Kaminuza ye ntibishyurwe, abandi na bo bakamuguriza amafaranga ntabishyure, gusa akemeza ko bose hari uburyo yateganyaga kuzayabaha.

Cyakora cyo n’ubwo uyu mugabo yahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, yasabwe kwishyura abo yari abereyemo imyenda.

Dr Habumuremyi yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Célestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Muri Gashyantare 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumuremyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi
    Good, HE agize neza kumuha imbabazi ,ariko amwibutse ko ikibazo cy`inyubako yanjye yashenye, n`ubutaka bwanjye yubatseho Hotel Ruhondo Beach kitakemutse . Kandi kiri mu biro bya HE. Abanyamakuru munsure muri Kayonza-Rukara_Kawangire mbahe amakuru.

    1. Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi
      bagufashe rwose nawe kuko urarengana kdi birumvikina

    2. Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi
      bagufashe rwose nawe kuko urarengana kdi birumvikina

  2. Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi
    Good, HE agize neza kumuha imbabazi ,ariko amwibutse ko ikibazo cy`inyubako yanjye yashenye, n`ubutaka bwanjye yubatseho Hotel Ruhondo Beach kitakemutse . Kandi kiri mu biro bya HE. Abanyamakuru munsure muri Kayonza-Rukara_Kawangire mbahe amakuru.

  3. Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi
    bagumfashe rwose bakumve bagusubize icyifuzo cyawe

  4. Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi
    bagumfashe rwose bakumve bagusubize icyifuzo cyawe

  5. Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi
    Ni byiza koko Habumuremyi Pierre Damien, yarekuwe , asohoka muri gereza kubera imbabazi yahawe na HE. Ariko abanyamakuru mumwegere mutubarize niba yiyemeje no kwishyura ubutaka n`ibindi bikorwa yangije yubaka Hotel Ruhondo Beach ? Itangazamakuru mumutunge microphone dore ko yiyemeje ko imbabazi yahawe atazazipfusha ubusa. Mukeneye amakuru arenze ndi i Kawangire muri Rukara i Kayonza tel 0788576268

  6. Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi
    Ni byiza koko Habumuremyi Pierre Damien, yarekuwe , asohoka muri gereza kubera imbabazi yahawe na HE. Ariko abanyamakuru mumwegere mutubarize niba yiyemeje no kwishyura ubutaka n`ibindi bikorwa yangije yubaka Hotel Ruhondo Beach ? Itangazamakuru mumutunge microphone dore ko yiyemeje ko imbabazi yahawe atazazipfusha ubusa. Mukeneye amakuru arenze ndi i Kawangire muri Rukara i Kayonza tel 0788576268

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *