Mu bishingizi 106,000 bafasha abana b’Abanyarwanda bakomoka mu miryango itishoboye kwigobotora ingoyi y’ubukene, binyuze mu muryango mpuzamahanga Compassion Interantional Rwanda, harimo umwishingizi w’umuzungu, kubera ubushobozi buke, wemera gutanga amaraso ye buri kwezi, akayagurisha, kugira ngo abashe kubona amadolari y’Amanyamerika($) 21 (hafi Frw 20,000) agenerwa buri kwezi, umwe mu bana b’Abanyarwanda ukomoka mu muryango ukennye.
Umuyobozi mukuru wa Compassion International- Rwanda ku rwego rw’igihugu, Pasiteri John Nkubana, avuga ko bitewe n’imikorere yabo, amazina y’uwo mwishingizi adatangazwa, ariko ko bigaragara muri raporo zikorwa mu rwego rw’Isi zerekana imvano n’ikoreshwa ry’umutungo wa Compassion International, agahera aho akangurira Abanyarwanda by’umwihariko n’Abanyafurika muri rusange, kugira umutima wo gufasha, kuko amadolari 21 buri kwezi hari benshi bayabona.
Nkubana yagize ati: “Dufite umwishingizi umwe kugira ngo abone ariya madolari 21 buri kwezi, agomba gutanga amaraso ye akayagurisha. Icyagaragaye ni uko abantu barimo gufasha abana bacu, abenshi ari abakene(…). Ubu dufite Abanyarwanda bakeya bayatanga kandi nabo ni abakozi bacu. Ikintu cyo gufasha kiracyagora Abanyafurika. Twumva dukwiye guhabwa, tugakomeza tugahabwa ariko ntihagire ikintu kituvaho(…). Ndasaba Abanyarwanda kwitabira ikintu cyo gufasha kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Colette, yanyuzwe n’uwo mwishingizi wigomwa amaraso ye agafasha umwana w’Umunyarwanda ariko avuga ko no mu Rwanda umuco wo gufashanya uhari. Ariko ko ukenewe gushyigikwa kurushaho.
Visi Meya Kayitesi yagize ati: “Ntabwo navuga ko Abanyarwanda badafite umutima wo gufasha. Hano muri Nyaruguru dufite abo twita ba “parrains” na “marrairees” aho tureba umwana ufite imirire mibi tukamushinga umuntu wishoboye. Ni umurongo koko ukwiye gushyikirwa nk’uko tubyigishwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu muco wo kwigira.(..). Ntitugomba gutegereza ko abo bavandimwe bo mu mahanga aribo bigomwa ibyabo.(..). Twarabitangiye ariko tugomba kubishyigikira.”
Mu rwego rw’Igihugu Compassion Interantional-Rwanda yita ku bana basaga 106,000 bari hagati y’imyaka 3 na 22, bakomoka mu turere twose tw’igihugu. Buri mwana aba afite umwishingizi ugomba kumutangira buri kwezi amadolari 21 US$ azamufasha muri gahunda yo kumugobotora ingoyi y’ubukene mu izina rya Yesu. Abishingizi hafi ya bose ni Abanyamerika n’Abanyakoreya y’Epfo.
Magingo aya, mu karere ka Nyaruguru, Compassion International-Rwanda ikurikirana abana bagera ku 5,021 bakomoka mu miryango itishoboye yo mu mirenge 11.

4 Responses
Agurisha amaraso ye buri kwezi ngo abone amafaranga yo gufasha umwana wo mu muryango ukennye
Nkeka ko mudakoresha diaspora.diaspora ishobora gufasha abakene benshi.umpaye umuryango uti wufashe uwishyurire mutuelle de santé buri mwaka byakorwa neza cyane.gusa ukampa adresse yabo nkivuganira nabo
Agurisha amaraso ye buri kwezi ngo abone amafaranga yo gufasha umwana wo mu muryango ukennye
Ako kantu uvuze ni ko kuri. Baguhuze nabo rwose ubafashe kdi Imana iguhe umugisha.