Depite Dr Frank Habineza yatangaje ko inshingano yabo ari ukuvugira abaturage ndetse badateze guceceka cyangwa ngo barekere keretse ibibazo bihari bikemutse. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021 ubwo hamurikwaga ku mugaragaro ubushakashatsi bwakozwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), bugaraza ukuntu umugezi wa Nyabarongo n’indi migezi yisuka mu ruzi rwa Nili yibasiwe bikomeye ku buryo bishobora kuzana ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Dr Gashumba Damascène wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko igitera iyangirika ry’amazi ari: imyanda iva mu ngo ingana na 47.8%, ubuhinzi butarwanya isuri bungana na 24.4%, ibivuye mu nganda n’ahakanikirwa imodoka 18.8% n’ibiva ahacukurikirwa amabuye y’agaciro bingana n’10 %. Avuga ko ibi bihumanya amazi bitera ingaruka mu buzima bw’abantu n’ubw’amatungo, aho abantu 80% barwara indwara ziturutse ku guhumana kw’amazi, hakabaho ibura ry’amafi no gupfa kw’ibinyabuzima byo mu mazi bingana no kwangirika kwa 15.6%, bigatera inzara kuko abantu batejeje nabyo bingana 2.2%.

Dr Gashumba avuga ko abaturage bakwiye kwigishwa kuko nabo ubwabo bibonera ingaruka zo kuba ibidukikije bitarengerwa. Ati: “Usibye no kugera ku buzima ngo abantu barwaye, muri iki gihe abantu baba batangiye kubona imvura, batangiye kumeza imyaka yabo, ariko ntabwo biratangira. Ibyo byose ni ingaruka z’ihungabana, z’iyangirika ry’ikirere bigahindagura n’imindagurikire y’ibihe.”
Dr Frank Habineza uyoboye iri shyaka, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko mu bushakashatsi bamazemo amezi atanu bwo kureba icyaba cyangiza icyogogo cy’uruzi rwa Nili, basanze hari ibintu byinshi bicyangiza, nk’aho basanze imyanda myinshi icyangiza ituruka mu ngo, mu nganda, aho bakanikira imodoka, ibiva aho bacukura amabuye y’agaciro na za kariyeri ndetse n’amazi y’imyanda aturuka mu kimoteri cy’imyanda kiri mu murenge wa Nduba, aho byose bihita bijya muri Nyabarongo nayo ikohereza muri Nili.
Avuga ko amategeko n’amabwiriza bihari ariko abaturage batabyubahiriza, aho hari abahinga impande y’umugezi, bityo bagasaba inzego z’ibanze n’ubuyobozi bireba kubigiramo uruhare aho kugera ku mazu bakumva ko bihagije kuko hari abajugunya imyanda mu migezi. Ikindi ni ikimoteri cya Nduba avuga ko kitarakorwa bikaba bikiri mu mpapuro gusa.
Ati: “Ndabizi ko umujyi wa Kigali wavuze ko bazabikora, bahora bavuga ko bazabikora, biri mu nzira, izo nzira zive mu nzira bijye mu bikorwa. Iriya myanda yo mu kimoteri cya Nduba ishoboye gufatwa neza, ariya mazi avamo ntabwo yahita amanuka ajya mu kuzimu ngo ajye kwangiza n’andi yose ngo tube twanywa amazi mabi.”

Dr Habineza yavuze ko kandi ibyo bari gusaba ubuyobozi batazigera bareka kubivuga kuko inshingano yabo ari ukuvugira abaturage. Agira ati: “Inshingano yacu ni ukuvugira abaturage. Ntabwo tuzaceceka cyangwa tuzarekeraho, keretse ibyo byose dusaba bimaze gukorwa. Mu gihe bitakozwe tuzakomeza tubivuge hose, haba mu Nteko Ishingamategeko, muri Sena, mu ihuriro ry’imitwe ya politike, mu itangazamakuru n’ahandi hose twagiye tuzakomeza tubivuge kuko ni ibintu bibangamiye ubuzima bw’abaturage.”

Yakomeje avuga ko iyangizwa ry’amazi rizanira indwara abana n’abakuru kubera imyanda iyajyamo, abantu bakayakoresha mu buzima bwa buri munsi, aho usanga basigaye barwara indwara zitandukanye zirimo za kanseri. Ngo usanga byose biva mu byo abantu barya cyangwa banywa.
U Rwanda n’u Burundi biturukamo imigezi ya Nyabarongo na Ruvubu, ni byo bihugu bigize isoko ya kure y’uruzi rwa Nili rubeshejeho miliyoni z’abaturage ba Afurika mbere yo kuboneza mu nyanja ya Mediterane.




2 Responses
Ntabwo tuzaceceka cyangwa ngo turekere, keretse ibyo byose dusaba bimaze gukorwa_Dr. Frank Habineza
Sina byo gusa. Ongeraho ibiribwa byangirika mu gihe gikomeza(biomagnification and bioncentration), aribyo bitera indwara z’umutima na cancer binyuze mu gisekuru no mu byariwe. Ibi rero byagakwiye kurwanwa hakiri kare.
Ongeraho ibibazo by’ubuzima dufite. Ikibabaje ni uko na budget yagakwiye kubikemura inyerezwa buri munsi, bikanyura imbere y’inyeko y’abadepite nka formalitĂ©, ntawe ubyitayeho bigashyurwa mu bikorwa. Byagakwiye kurwanwa bakayishyura.
Ntabwo tuzaceceka cyangwa ngo turekere, keretse ibyo byose dusaba bimaze gukorwa_Dr. Frank Habineza
Sina byo gusa. Ongeraho ibiribwa byangirika mu gihe gikomeza(biomagnification and bioncentration), aribyo bitera indwara z’umutima na cancer binyuze mu gisekuru no mu byariwe. Ibi rero byagakwiye kurwanwa hakiri kare.
Ongeraho ibibazo by’ubuzima dufite. Ikibabaje ni uko na budget yagakwiye kubikemura inyerezwa buri munsi, bikanyura imbere y’inyeko y’abadepite nka formalitĂ©, ntawe ubyitayeho bigashyurwa mu bikorwa. Byagakwiye kurwanwa bakayishyura.