Ikipe y’igihugu Amavubi yatunguye abantu ubwo byatangazwaga ko yaje imbere ho imyanya 9 ku rutonde ngarukakwezi haba muri Afurika ndetse nio ku rwego rw’iri muri rusange.
Nk’uko byatangajwe ku rutonde FIFA yashyize ahagaragara, ikipe y’igihugu Amavubi yaje ku mwanya wa 92 mu gihe mu kwezi gushize yari ku mwanya wa 101 bityo bikaba bigaragara ko yaje imbereho imyanya 9 yose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Rwanda ruje kuri uyu mwanya mu gihe hashize iminsi itari micye nta mikino rwitabira yaba yararuzenye imbere bigeze aha mu gihe ibindi bihugu byagiye inyuma kuri uru rutonde.
Muri rusange u Rwanda rwazamutse kurusha ibindi bihugu biri mu cyiciro kimwe, kuko rwaje ku mwanya wa 82 ku isi n’umwanya wa 24 ku mugabane w’Afurika, rukaba rwarasize inyuma ibihugu byiganjyemo u Burundi, Sudani y’Epfo n’ibindi.
Nubwo u Rwanda ruje kuri uyu mwanya ntibirubuza kubyiganira n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika muri iyi myanya kuko ibihugu byari biyoboye urutonde ubushize aribyo bigikomeje kuyobora.
U Rwanda ruje kuri uyu mwanya mu gihe nta mukino wa vuba ruheruka gukina, bityo icyakozwe kikaba ari ukuba hari n’ibindi bihugu byasubiye inyuma cyane bigatuma ruza imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mezi 2 ashize, u Rwanda rwaje ku mwanya w’121 ruvuye ku mwanya wa 68, ibi bikaba byaratewe n’iyirukanwa ry’umutoza Jonathan McKinstry warusize kuri uriya mwanya wa 68, ubu rukaba ruri kongera kuzamuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


