Sarah Musayimuto, umugandekazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amafoto yambaye imyambaro izwi nkiyo kogana, izwi ku izina rya Bikini.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho aya mafoto ashimisha abakunzi be ndetse anaboneraho kubasaba kumuha amahirwe bamutora.

Uyu mukobwa yasabaga abakunzi be gutora indirimbo ye “Gwensinza” iri mu zihatanira igihembo muri “Hipipo Best Religious Song Award”.
Yagize ati: “Tora Gwensinza nk’indirimbo ya mbere yo kuramya, ihangane ufate umunota umwe utore, buri jwi rirabarwa, Biranejeje, murakoze”. Aya magambo yayakurikije amafoto yashyizeho ijambo rimwe ati: “Muryoherwe”.

HMA 2017 (Hipipo Music Awars), irushanwa ritangirwamo ibihembo risanzwe riba mu gihugu cya Uganda, gutora abahanzi barimo guhatana n’indirimbo zabo byatangiye ku itariki ya 4 Ukwakira birangira 15 Ugushyingo, ibihembo bizatangwa ku itariki ya 2 Gashyantare 2017 muri Serena Hotel (Kampala).

Sarah Musayimuto, indirimbo ye iri mu ndirimbo zihatanira igihembo mu ruhande rw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, gusa iyo foto ye yatunguye benshi dore ko abantu baririmba izo kuramya no guhimbaza Imana badakunze kwigaragaza mu mafoto bene aka kageni.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


