Indege yo muri Libya irimo abantu 118 yashimuswe n’abantu bitwaje za grenade

Indege itwara abagenzi yo mu gihugu cya Libya yari irimo abantu 118 yashimuswe yerekezwa muri Malta n’abagabo babiri bavugaga ko bafite grenade bari buturitse ibyifuzo byabo ntibidashyirwa mu bikorwa. Minisitiri w’Intebe wa Malta, Joseph Muscat yavuze ko abagenzi 109 bose bari bayirimo barekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, hasigara abandi babiri bikekwa ko […]

Umuhanzi wo muri Uganda Mun*G agiye gusangira n'Abanyarwanda umunsi mukuru wa Noheli

Umuhanzi umaze kuzamuka mu muziki mu gihugu cya Uganda wamenyekanye ku mazina ya Mun*G yatangaje ko ashaka gusangira n’abanyarwanda umunsi mukuru wa Noheli abaha ku muziki guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016. Uyu muhanzi ufite amazina ye nyakuri ya MUNGI EMMANUEL MATOVU yavuze ko guhera kuri uyu wa 24 aba yasesekaye […]

Ibintu 10 abagabo baba birebera ku bagore b’abandi, ikibuno kinini mbere ya byose

Ingeso y’ubuhehesi ntijya ibura haba ku bakiri ingaragu ndetse n’abarushinze, aho usanga umugabo rwose unambaye impeta yasize umugore w’ikizungerezi iwe mu rugo, yakubita amaso abagore b’abandi ugansa bamutwaye umutima. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Dore bimwe mu bikunda kubaranga ku bagore b’abandi 1.Ikibuno kinini : Abagabo benshi usanga barangazwa n’ikibuno cy’umugore giteye neza, aha ho rwose usanga n’umugore […]

Uganda: Abasaga 24 barohamye mu kiyaga cya Victoria

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2016, abantu basaga 20 bakomeje kuburirwa irengero nyuma yo kurohama mu kiyaga cya Victoria ubwo bari mu bwato bajya kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Nk’uko bitaanganzwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu, ubu bwato buto ngo bwari butwaye abantu bagera kuri 30 ubwo bavaga […]

Intumwa za Congo mu Rwanda ku kibazo cy'ibirarane by'imishahara by'Abanyarwanda bahakoze

Mu rwego rwo kurushaho gukomeza ubufatanye n’ubutwererane hagati y’igihugu cya Repubulika ya Congo n’u Rwanda, itsinda ryaturutse i Brazaville riri mu Rwanda guhera kuri uyu wa 22 kugeza kuwa 24 Ukuboza, aho bazanywe no kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe mu masezerano ibihugu byombi byagiranye rigeze. Mu ruzinduko rwabo, biteganyijwe ko minisitiri w’imari , Claver […]

OMS iratangaza ko habonetse urukingo rwa Ebola

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,OMS, riratangaza ko urukingo rwa Ebola byagaragajwe ko rufite ubushobozi bwo gukingira ubwoko bumwe muri 2 za ebola. Uru rukingo rwakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Merck rwageragerejwe muri Guinea, kimwe mu bihugu bitatu byibasiwe cyane n’iki cyorezo. Umuyobozi mukuru muri OMS ushinzwe ubuzima n’udushya, Marie-Paule […]

Dore ibibazo 6 ugomba kubanza gusubiza mbere y’uko uhitamo uwo muzarushingana

Iyo witegereje urukundo rwo muri iki gihe usanga ahanini rushingira ku bintu bifatika birimo imitungo ari nayo ntandaro yo gusenyuma kw’ingo kwa hato na hato. Kugirango ugire urukundo rurambye cyangwa ubashe kuba wakubaka mubano urambye n’uwo wakunze, hari ibibazo 5 ugomba kwibaza hanyuma wamara kubisubiza ukabasha kuba washing urugo cyangwa watangira umushinga wo kubaka. uwo […]

Umugandekazi uririmba indirimbo za Gospel, yashyize hanze amafoto agaragaza ubwambure-AMAFOTO

Sarah Musayimuto, umugandekazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amafoto yambaye imyambaro izwi nkiyo kogana, izwi ku izina rya Bikini. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho aya mafoto ashimisha abakunzi be ndetse anaboneraho kubasaba kumuha amahirwe bamutora. Uyu mukobwa yasabaga abakunzi be gutora indirimbo ye “Gwensinza” iri mu zihatanira igihembo muri […]

Ambasade y'u Rwanda muri Kenya ntiyishimira uko Abanyarwanda bifuza kuhakorera basiragizwa

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo yamaganye ukuntu Abanyarwanda bashaka gukorera muri Kenya basiragizwa bashaka ibyangombwa bibahesha uburenganzira bwo gukorera muri iki gihugu ndetse rimwe na rimwe bikarangira batanabibonye. U Rwanda rukaba rusaba Kenya kubaha ubwisanzure mu gushaka imirimo na serivisi hagati y’ibihugu byombi nk’uko byemeranyijwe nk’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ko […]

U Rwanda rwatunguranye mu kuza imbere ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

Ikipe y’igihugu Amavubi yatunguye abantu ubwo byatangazwaga ko yaje imbere ho imyanya 9 ku rutonde ngarukakwezi haba muri Afurika ndetse nio ku rwego rw’iri muri rusange. Nk’uko byatangajwe ku rutonde FIFA yashyize ahagaragara, ikipe y’igihugu Amavubi yaje ku mwanya wa 92 mu gihe mu kwezi gushize yari ku mwanya wa 101 bityo bikaba bigaragara ko […]

Leta y’u Rwanda ifite umusingi ukomeye buri Munyarwanda akwiye kubakiraho- Min Nyirasafari

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, ejo yatashye ku mugaragaro inzu enye zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, akaba yaratangaje ko Leta y’u Rwanda ifite umusingi ukomeye buri Munyarwanda wese akwiye kubakiraho. Inzu zuzuye zirimo n’ibikoresho zubatswe mu turere twa Kayonza, Kamonyi, Gatsibo na Nyamagabe, zubatswe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye […]

Nkurunziza ku rutonde rw’Abaperezida 8 ba Afurika bavuzweho cyane muri 2016

Nk’uko bisanzwe bikorwa n’ikinyamakuru jeunafrique, buri mwaka gikora urutonde rw’abakuru b’ibihugu, abatavuga rumwe na leta zitandukanye, abakinnyi, abanyamideri, abavugizi b’imiryango yitwa ku burenganzira bwa muntu n’abandi baba baramamaye cyane mu bitangazamakuru kubera ibikorwa runaka baba barakoze, uyu mwaka cyashyize ahagaragara urutonde narwo ruriho abantu nk’abo bagarutsweho cyane muri uyu mwaka dusoza wa 2016. 1. Pierre […]

Somalia: Al Shabaab yashimuse abakozi 7 bakorera leta mu matora

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab zatangaje ko zafashe bugwate abakozi barindwi ba leta ya Somalia bari bahagarariye amatora y’Abadepite mu gace ka Adado ko mu karere ka Barire kabarizwa mu majyepfo y’igihugu, gusa mu buryo budasanzwe izi nyeshyamba ngo zaje kurekura aba bagabo zibategeka kwitandukanya n’ibikorwa byose bya leta. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ifoto yashyizwe […]

Perezida Kabila mu mazi abira, ese ikibazo cya M23 cyo kizarangizwa na nde?

Tariki ya 4 Mata 2012, nibwo M23 yavutse, nk’umutwe wa politiki ndetse unafite igisirikare gifite imbaraga cyari kimaze kwigarurira bimwe mu bice bya RDC, mu mpera za 2013, nibwo wemeye ko uhagaritse imirwano unagirana amasezerano na Leta ya Congo iyobowe na Perezida Kabila, ubu nawe utorohewe nyuma yo kurangiza manda ze. Nyuma yo guhagarika imirwano […]

Perezida Museveni yarezwe muri ICC nyuma y’ibiherutse kubera Kasese

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda biravugwa ko yamaze kuregwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera imirwano iherutse kubera Kasese yaguyemo abantu basaga 50. Museveni usanzwe utavuga rumwe n’uru rukiko akaba ashobora guhamagazwa muri uru rukiko akisobanura ku ruhare rwe muri iyi mirwano yahuje ingabo za leta n’iz’umwami wa Rwenzuru. Kuwa 27 Ugushyingo nibwo ingabo za […]

Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda gicungwa na leta nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri ushize gikoze inkuru ishushanyije igaragaza perezida Kagame yabaye umupadiri Papa Fransisiko amupfukamye imbere amusaba imbabazi kubwa Jenoside yo mu 1994, ibintu byafashwe nk’ipfobya rya jenoside bitewe n’uburyo byakozwemo, cyasabiye imbabazi aya makosa cyakoze. Kuri icyo gishushanyo (Cartoon) papa anasabira […]

RDC: Imirwano ishingiye ku moko yaguyemo ababarirwa muri 20 amazu 100 aratwikwa

Abantu 20 barishwe naho amazu agera ku 100 aratwikwa kuri uyu wa Gatatu ushize mu gitero cyagabwe n’umutwe wa Nyatura mu gace ka Bwalanda muri Teritwari ya Rutshuru. Abarwanyi b’umutwe wa Nyatura bo mu bwoko bw’Abahutu, bari bitwaje intwaro zirimo imbunda n’intwaro gakondo, bateye agace ka Bwalanda, maze ingabo za leta zigerageza kubasubiza inyuma ariko […]

Leta y’u Burundi yongeye kugira icyo ivuga ku ibura ry’umunyamakuru Jean Bigirimana

Nyuma y’amezi 5 ashize, umunyamakuru Jean Bigirimana wakoreraga ikinyamakuru Iwacu Burundi, aburiwe irengero ndetse binakekwa ko yaba yarishwe, Minisitiri w’umutekano yavuze ko na Leta yinjiye muri iki kibazo. Alain Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’umutekano yavuze ko ubu inzego z’umutekano zashyikirije ikirego cye parike, banasaba uzabasha kumenya amakuru ku irengero rye ko yabimenyesha izi nzego bakabikurikirana. [xyz-ihs […]

Abagabo bafungiye muri 1930 bazimurwa muri Gashyantare 2017

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta y’u Rwanda, Johnston Busingye yatangaje ko bitarenze muri Gashyantare 2017 imfungwa n’abagororwa b’igitsina gabo bafungiye muri Gereza nkuru ya Kigali 1930 bazimurirwa muri gereza nshya yamaze kuzura mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi minisitiri yabitangaje kuri uyu wa 22 Ukuboza ubwo yari yagiye […]

Abagore batunzwe agatoki ku kutabyaza umusaruro EAC

Ni mu biganiro byahurije hamwe abagore basaga 200 na MINEACOM bigamije kwereka abagore amahirwe ari ku Rwanda mu kuba mu muryango w’Afurika y’Uburasizrazuba, minisitiri w’ubucuruzi n’ibikorwa bya EAC, Kanimba Francois yeretse abagore ko hari amahirwe y’umwihariko yabagenewe muri uwo muryango abasaba guhugukira kuyabyaza umusaruro. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri ibi biganiro Minisitiri Kanimba yavuze ko ikibazo kiri […]