Perezida yahembye umusore watoye Frw miliyoni 50 akayasubiza nyirayo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Liberia, George Weah, yahaye icyubahiro, Emmanuel Tolue, umumotari w’imyaka 18 watoye amadolari y’Amerika 50,000 ( Frw miliyoni 50 ), akayasubiza umucuruzi w’umugore, Musu Yancy, wari wayataye ahitwa Nimba.

Perezida Weah yahuye na Tolue ku wa Mbere mu muhango wabereye mu murwa mukuru i Monrovia, amuha amafaranga na buruse (bourse) yo kwiga.

Mu minsi ya vuba aha ishize, kubera igikorwa cye, uyu mumotari yahindutse intwari muri Liberia.

Yatoye ayo mafaranga azingiye mu gikapu cya pulastiki, ayasubiza nyirayo Musu Yancy, nyuma yuko uyu agiye kuri radio agasaba uwayatoye kuyagarura.

Yancy yashimye ubunyangamugayo bw’uwo musore, amuha amafaranga y’ububonamaso n’ibicuruzwa, byose hamwe bifite agaciro kagera ku madolari y’Amerika hafi 1,500 (agera kuri miliyoni 1,5 mu mafaranga y’u Rwanda).

Perezida Weah yashimiye Tolue kubera “imyitwarire myiza idasanzwe n’ubuturage bwiza” bitanga urugero rwiza ku rubyiruko.

Weah yasezeranyije guha icyubahiro uwo musore akamuhemba umudari wa mbere ukomeye muri Liberia ari wo mudari w’indashyikirwa, kubera ubunyangamugayo bwe.

Uretse ibyo, Perezida Weah yanahaye uwo musore amadolari y’Amerika 10,000 (miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda) ndetse amuha na moto ebyiri nshya “kugira ngo ushobore kwiyubaka no kwiteza imbere mu buryo bw’amafaranga”.

Tolue, wavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa karindwi akajya mu gukora ubucuruzi bwo gutwara abantu kuri moto, azanabona buruse yo kumwishyurira amashuri kugeza muri kaminuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *