Sarkozy yahamagajwe nk’umutangabuhamya mu rubanza rw’abahoze bamwegereye

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamagariye uwahoze ari perezida Nicolas Sarkozy kuba umutangabuhamya mu rubanza rurimo batanu mu bahoze ari abafasha be, bashinjwa kuba barakoresheje nabi amafaranga ya rubanda ndetse n’ubugizi bwa nabi.

Sarkozy ntabwo akurikiranyweho ibyaha, kubera ubudahangarwa bwa perezida, ariko agomba kwitaba urukiko ku ya 2 Ugushyingo.

Kuri uyu wa Mbere, abantu batanu bahoze begereye ndetse n’abafatanyabikorwa ba perezida, Nicolas Sarkozy, bagiye mu rubanza ariko iburanisha ryarasubitswe, nyuma y’amasaha abiri.

Hagati aho, umucamanza yategetse urukiko ko Nicolas Sarkozy atanga ubuhamya bwe ku ya 2 Ugushyingo, ku ngufu bibaye ngombwa nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Uwahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Sarkozy, Claude Gueant, n’uwahoze ari umujyanama we, Patrick Buisson, bari mu bashinjwa kuba baragize amasezerano atemewe ya miliyoni nyinshi z’amayero agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza.

Abashinjacyaha bavuga ko amasezerano yasinywe n’abakozi ba Sarkozy muri manda ye ya 2007-2012 yashyizweho umukono mu ibanga kandi nta gupiganwa binyuranyije n’amategeko y’u Bufaransa yerekeye gutera inkunga rubanda asaba gukorera mu mucyo no gupiganira amasoko.

Abashinjwa bakurikiranweho ibyaha bitandukanye nko gutonesha, gucura umugambi no gukoresha nabi amafaranga ya Leta, barimo kandi abahoze ari abafasha ba Sarkozy, Emmanuelle Mignon na Julien Vaulpre, ndetse n’uwahoze ari impuguke mu by’amatora akaba n’umujyanama Pierre Giacometti.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *