Gicumbi: Urukiko rwashyikirijwe ushinjwa kwaka indonke mbere yo gutanga akazi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde , Umudugudu wa Nyabyondo ushinjwa kwaka indonke abaturage abizeza kubahesha kazi kuri uyu wa Mbere ushize yagejejwe imbere y’urukiko asabirwa gufungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi bwagejeje imbere y’ Urukiko uyu mugabo bumushinja kwaka abaturage indonke abizeza kubahesha akazi mu ruganda rwa MIROPLAST LTD ruri mu Murenge wa Shyorongi , aho ahagarariye abakozi barwo.

Uregwa yaje gufatwa biturutse ku muturage umwe yatse amafaranga ibihumbi ijana(100.000frw) amwishyuraho make andi bemeranya igihe azayamuhera nyuma y’aho yari yaragiye abikora mu bihe bitandukanye.

Uregwa yabonye uwo muturage atinze kumwishyura amwirukanisha ku kazi undi nawe yihutira kubimenyesha inzego z’umutekano ahita afatwa ashyikirizwa Ubutabera.

Uregwa yemeye ko yakaga abaturage amafaranga ariko ahakana ko byari Ruswa, akavuga ko byari agashimwe bamuhaga kuko yabashakiye akazi.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ibi bigaragaza neza ko igikorwa yakoraga cyo kwaka indonke yari azi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ariyo mpamvu agerageza kugihunga abyita ishimwe.

Icyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko no54/2018 ryo ku wa 20/09/2018 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku itariki ya 29 Ukwakira 2021 saa mbiri za mu gitondo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *