Imyaka imaze kuba itatu inyeshyamba za M23 zishyize hasi intwaro ndetse zinagirana imishikirano na Leta ya Congo, ariko ubwazo ntabwo zigeze zemera ko zatsinzwe ahubwo nk’uko byagaragaye mu mvugo y’abahoze bayirwanira, bigaragara ko bagifite inzika ndetse ko bazatinda ariko bakongera kwisuganya.
Kuba nabo ubwabo bavuga ko isaha ku isaba bashobora kongera kuzura umutwe, na Leta ya Congo ihora iryamiye amajanja yikanga igikomye izi ko izi nyeshyamba zongeye kugaruka.
Mu mitwe y’inyeshyamba iri muri Congo, irimo FDLR, Mai Mai, ADF Nalu,… nta n’umwe wari wabasha guhangayikisha igisirikare cya Congo ngo zibe zafata ibice bingana n’ibyo M23 yari imaze gufata harimo n’umujyi wa Goma, umujyi munini utuwe n’abaturage basaga miliyoni.
Muri Mata 2012 nibwo M23 yavutse, ariko mu gihe cy’umwaka umwe n’igice gusa yari imaze kumenesha ingabo za Leta (FARDC) mu bice bitandukanye by’igihugu ku buryo iyo MONUSCO n’izindi mbaraga zagiye ziva hirya no hino harimo n’indege z’intambara zo muri Afurika y’Epfo, n’umujyi wa Kinshasa bari kuwigarurira mu gihe gito.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku wa Kane, tariki ya 23 Mata 2015, ubwo Rene Sibu Mutabuka, Minisitiri w’ingabo wungirije muri Congo Kinshasa yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, mu nkambi ya Ngoma ahacumbikiwe abahoze ari abarwanyi ba M23, yabakanguriye gutaha bamwe baremera abandi bamutera utwatsi ko icyo basezeranye na Leta ntabyo yigeze ikora, ari nayo mpamvu batataha mu buryo Leta yumva ko batahamo.
Bishop Jean Marie Vianney Runiga, uyoboye abo barwanyi i Ngoma, yaboneyeho gutangaza ko bagikomeje guharanira ko ibyo bemeranyije na leta ya Congo byashyirwa mu bikorwa, nibidakorwa bazataha mu bundi buryo.
Aho yagize ati: “M23 yari yarazengereje Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni umutwe ugendera ku mahame ateguye neza, kuvuga ngo twaratsinzwe ntacyo bivuze kuko ntabwo iyo ugiye kwica inzoka wica umurizo, ugomba kwica umutwe kuko utabikoze ishobora kukurya mu nyuma kandi iyo ugiye kuroba ifi ntabwo uroba umurizo uroba umutwe”.
Iyi mvugo igaragaza ko M23 igifite inzika kandi ifite icyo iharanira ko itameze nk’indi mitwe ikorera mu mashyamba ya Congo, buri munsi bivugwa ko yasahuye, yibye ihene n’inkoko by’abaturage, ikindi kandi byagiye bitangazwa ko M23 yacumbukuye ikivi CNDP yari iyobowe na Nkunda yari yacumbitse, bisobanuye ko ikivi gishobora kuzacumbukurwa ubugira 3.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bigaragara ko Leta ya Congo ihora yikanga izina M23
Nk’uko na Runiga aha yabyitangarije ati: “M23 yari yarazengereje Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo” ibi umuntu wakurikiranye iby’urugamba rwa M23 na FARDC itewe ingabo mu bitugu, ntabwo yahakana iyi mvugo ya Runiga.
Mu kwezi gushize nibwo ibinyamakuru byo muri Uganda byakubise hasi inkuru y’igihuha ko Gen Sultan Makenga yatorotse aho asanzwe acumbikiwe n’abandi basirikare bari aba M23, iyi nkuru ikigera mu matwi y’abayobozi ba Leta ya Congo igikuba cyahise gicika.
Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yahise atangaza ko ingabo za FARDC zashyizwe ku mupanga ngo M23 itongera kubinjirana ku butaka bwabo. Igisirikare cya Uganda nibwo cyabonye ko ibintu bikomeye kinyomaza amakuru huti huti, kivuga ko Makenga ntaho yagiye.
Ibi si nabwo byari bibaye kuko nyuma yo gushyira intwaro hasi kwayo, hagiye havugwa indi mitwe y’inyeshyamba yavutse mu Burasirazuba bwa Congo hakikangwa ko ari M23, inyeshyamba zirashe FARDC ikikanga, ihita yikanga ko ari M23 izutse, ikaza yiyambitse urundi ruhu.
Kuva mu mwaka w’1997 ubwo muri Congo intambara zavuzaga ubuhaha Laurent-Désiré Kabila ashaka kuvana ku butegetsi, Marchal Mobutu (Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga) wari umaze imyaka igera kuri 32 afite mu biganza bye Congo, kuva umunsi yakurwagaho nibwo umuvumo usa nkaho wikubye inshuro nyinshi kuri iki gihugu, intambara zatangiye ubwo kugeza n’ubu ziva mu gace kamwe zitangira mu kandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kabila Mukuru yatijwe amaboko akuraho Mobutu, nawe ntiyamazeho kabiri dore ko ubuyobozi bwe bwaranzwe n’intambara z’urudaca kandi zirimo n’ibihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi.
Aho Joseph Kabila agiriyeho, nawe byakomeje uko ngaho intambara ya FDLR, igizwe n’Interahamwe zavuye mu Rwanda mu 1994, ngiyo ADF igizwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda, za FNL zo mu Burundi, Mai- Mai ya Congo,…
N’ubwo bwose izi nyeshyamba zivugwa ku butaka bwa Congo, usanga Leta ya Congo itaziha agaciro cyane ngo ibe yanazihagurukira ikoresheje imbaraga nk’izo yakoresheje mu rugamba rwa M23.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com


