TPLF ivuga ko Ethiopia irimo gukoresha indege kuko irimo gutsindwa ku butaka

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Ethiopia kuri uyu wa Gatatu yongeye kugaba ibitero by’indege mu Ntara ya Tigray ku nshuro ya gatatu muri iki cyumweru mu rwego rwo guca intege inyeshyamba z’umutwe wa TPLF imaze hafi umwaka ihanganye nazo.

Televiziyo yo muri Tigray igenzurwa na TPLF yavuze ko igitero cyo kuri uyu wa gatatu kibasiye Mekelle, umurwa mukuru wa Tigray rwagati ariko ntiyatangaje abantu cyahitanye cyangwa cyangwa ibintu cyangije.

Guverinoma ya Ethiopia yo yatangaje ko iki gitero kibasiye ahantu inyeshyamba za TPLF zasaniraga intwaro.

Umuvugizi wa Guverinoma, Legesse Tulu yagize ati “ TPLF izwiho guhisha amasasu n’imbunda nini ahantu basengera ndetse no gukoresha Abanya-Tigraynk’ingabo iyikingira.”

Abatangabuhamya n’abakora mu bikorwa by’ubutabazi babwiye Reuters ko igitero cy’indege z’intambara za Ethiopia kigaragara nk’ikibasiye ahari uruganda rwa Mesfin Industrial Engineering PLC, uruganda guverinoma yizera ko rushyigikira TPLF.

Umuyobozi wa TPLF, Debretsion Gebremichael, avuga ku ngabo za guverinoma, yagize ati: “Bifuzaga cyane ku rugamba. Icyo nsobanura ni uko badutera ibisasu kuko barimo gutsindwa ku butaka kandi ni ukwihorera kwabo. Kuba batera ibisasu byerekana ko batitaye ku baturage ba Tigray. ”

Yavuze ko igitero uruganda rwavuzwe haruguru, ahubwo ko cyibasiye ikindi kigo cy’abikorera.

Yavuganye na Reuters kuri terefone ya satelite ari ahantu hatahishuwe avuga ko nta makuru afite ku bahitanwe n’igitero.

Igisasu cyamenaguye amadirishya y’ibitaro bikuru bya Mekelle, nko mu kilometero kimwe, kandi byangiza amazu yari hafi aho nk’uko byatangajwe n’umuganga wo muri ibi bitaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *