Nyaruguru: Buri mwaka asaga miliyari 4,5 FRW azajya agurizwa ab’amikoro make bifuza guhinga icyayi

Sangiza iyi nkuru

Buri mwaka, uhereye umwaka w’ubuhinzi wa 2022/2023, kugeza mu 2042, umushinga wa SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru) urateganya guhinga hegitari 500 z’ubutaka bw’abaturage b’amikoro make, butabyazwa umusaruro, mu mirenge ya Mata, Kibeho, Cyahinda na Busanze yo mu karere ka Nyaruguru. Buri muturage ufite ubutaka azajya agurizwa 900,000 Frw kuri hegitare ahinge icyayi, umushinga ukamwigisha uko cyitabwaho hanyuma akazatangira kwishyura umwenda (nta nyungu), yatangiye gusarura. Umushinga ukazamara imyaka 15.

Ni umushinga watangiye mu 2017 ukaba uterwa inkuga n’umushoramari w’Umwongereza, Sir Ian Wood, wabisabwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu rwego rwo kuzamura abaturage ba Nyaruguru amateka yari yarahejeje mu bukene kubera ubutaka busharira.

Kanamugire Philemon wo mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho, ni umwe mu baturage bagiye gutera icyayi uyu mwaka wa 2021/2022 yisunze uwo mushinga. Avuga ko ari amahirwe akomeye kuko abonye icyo azasigira abana umunsi yashaje. Yagize ati: “Jyewe ndashaje. N’ubwo nshaje ariko mfite abana. Nibura bazagire icyo basigarana. Ni icyo kinshimisha.”

Umuyobozi mukuru wa SCON, Vincent Hategekimana, avuga ko ari umushinga ufite intego yo kuzamura abaturage ba Nyaruguru kugirango bivane mu bukene buterwa n’ubutaka busharira ntibwere ariko bakaba badafite amikoro yo kwiterera icyayi ubwabo.

Hategekimana yagize ati: “Ni umushinga w’abahinzi bato bafite ubutaka buri hagati ya ares 30 na hegitare imwe. Aho amenshi muri ayo masambu, usanga ari amashinge n’ibihuru ntabyazwe umusaruro kandi ba nyirayo badafie amikoro yo kwihingira icyayi. Tubaha inguzanyo itagira inyungu bakabanza bakarima, bagatabira, bakanatera. Hanyuma bakazishyura batangiye gusarura. Turasaba abaturage bafite ayo masambu kwitabira kuko buri mwaka tuzajya duhera ku basabye mbere y’abandi.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yishimiye uwo mushinga agasaba abuturage bafite amasambu adahingwa kubyaza umusaruro aya mahirwe. Meya Gashema yagize ati: “Twari twaremeye ko ubutaka bwa Nyaruguru butera, twaremeye ko turi abakene. Imiyoborere myiza yahinduye amateka, yerekana ko bishoboka. Ubutaka bwa Nyaruguru burera ariko burabenga. Twari dukeneye rero ubuyobozi bumenya icyo Nyaruguru ibenguka; cyayi. Ndasaba abantu gukura amashinge n’ibihuru ku misozi. Turashaka ko muri Nyaruguru ahatari umukara (umuhanda wa kabulimbo) haba icyatsi kibisi: ibirayi, icyayi, ibigori,…Tukongera umusaruro.”

Kuva gahuna ya SCON yatangira, hamaze guhingwa hegitare zigera kuri 600. Bamwe mu bahinzi bitabiriye mbere ubu bakaba baratangiye gusarura. Umwe mu nzobere mu bijyanye n’isoko ry’icyayi, ahamya ko umusaruro wose u Rwanda rwabona, nta kibazo cy’isoko wagira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *