Uburezi bushingiye ku umuco n’iyobokamana Ntibukoza isoni ababyeyi-Apostle Gasarasi

Sangiza iyi nkuru

Apostle Gasarasi Samusoni uyobora Itorero rya EPMR ku Isi yabwiye ababyeyi bafite abana biga mu ishuri rya Truth Academy School ko Gutoza abana babo inzira nziza bakiri bato bitazabakoza isoni nabusa.
Kuri uyu wa gatanu Tariki ya 23 Ukuboza 2016 mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Kamabare niho abana bagera kuri 78 biga mu ishuri ry’incuke rya Truth Academy School ry’Itorero EPEMR basoje icyiciro cya 3 cy’amashuri y’incuke bakorerwa ibirori bibategura kwinjira mu mashuri abanza(Primaire).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
EPEMR /www.bwiza.com
Ubwo hatangwaga inyemeza amanota umuyobozi ushinzwe amashuri ya Truth Academy School mu Karere ka Bugesera mu itorero rya EPEMR yatangarije abari aho bagitangira bahuye n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku imyumvire y’ababyeyi ndetse n’ubushobozi ariko ubu bakaba babona hari icyahindutse kuko ababyeyi bitabira kuzana abana ababo mu mashuri y’incuke kugirango batozwe ubumenyi n’umuco mu nyarwanda bakiri bato.

EPEMR bwiza.com
Mugabo Justin Uyobora amashuri ya Truth Academy School mu Bugesera

Mu kiganiro kandi yagiranye na www.bwiza.com yavuze ko bitari byoroshye ubwo batangiraga kuko batangiriye mu utuzu duto bakodesha none ubu bakaba bafite ibyumba by’amashuri byinshi ndetse naho gukorera (office),” ati:twatangiye bigoranye tutagira ubwiherero nta naho gukorera ndetse n’ababyeyi ba hano mu murenge wa Nyarugenge batabyumva ariko ubu mu Karere ka Bugesera tuhafite ibigo by’amashuri 3 bya Truth Academy School birimo abana bagera kuri 780.” EPEMR /www.bwiza.com
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
 
EPEMR bwiza.com
Kanyandekwe Joseph

Uyu musaza Kanyandekwe akomeza avuga ko itorero rya EPEMR ryazanye impiduka mu buzima bwabatuye Kamabare kuko bigishije ababyeyi babakangurira kuzana abana babo mu ishuri, avuga kandi ko nyuma yo kuzana abana babo muri iri ishuri ubu abana babo bavuga icyongereza,igifaransa,ikinyarwanda ku ikigero cyabo ndetse bakaba batangiye no kugira ubumenyi busanzwe batagisuzugura ababyeyi bagira isuku n’imibanire mu bandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
 
EPEMR /www.bwiza.com
Apostle Gasarasi Samusoni atanga inyemezamanota ku bana barangije yashimiye ababyeyi n’abarezi bagize uruhare kugirango iri shuri ribeho avuga ko mu ntego za EPEMR ari ugufasha Leta mu kwigisha ariko cyane bakibanda ku bana bato n’abantu batabashije kwiga aho bagomba gufashwa kwiga imyuga itandukanye igomba kubafasha kubaho mu buzima busanzwe.
EPEMR /www.bwiza.com
Abana barangije muri Truth Academy School

Muri iyi ntumbero yo gukora ibikorwa rusange bifasha abakirisito n’abanyarwanda EPEMR ubu ifite amashuri y’incuke agera kuri 12 aho ari mu turere dutandukanye tw’Igihugu. Apostle yabwiye ababyeyi ko izijya gucika zihera mu ruhongore kuko iyo utoje umwana wawe ingeso nziza usarura ibyiza kandi ntabwo ukorwa n’isoni.
“Ati:ubu itorero rya EPEMR dufite intego yo gufasha gutanga uburezi duhereye ku bana bato b’incuke aho tuzagira amashuri atandukanye aho dukorera hose mu gihugu,sibyo gusa kandi kuko itorero rya EPEMR ubu ryigisha imyuga itandukanye irimo kubaka ,kudoda,gusudira no kwiga indimi. izi nyigisho zikaba zitangwa no kuri bamwe mu bakirisito baba mu makorari yiri itorero iyo baje mu myitozo(Repeption) bahabwa n’andi masomo yo kubafasha mu buzima busanzwe nkuko Apostle Gasarasi abivuga.”
EPEMR /www.bwiza.com
Apostle Gasarasi Samusoni

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye na bwiza.com Apostle Gasarasi Samusoni yavuze ko mu ntego bafite nk’itorero EPMR nuko umwaka wa 2016 uzarangira bamaze kugira amashuri y’incuke agera kuri 40 mu gihugu hose, aho ubu bamaze kugira agera kuri 12. Ati nubwo biba bitoroshye tubona ko umusaruro umaze kuboneka kuko amashuri yatanze akazi ku barimu ndetse abana bakomeza gutozwa kugira ingeso nziza kuko nta mwana ukirwana ntawe ukinywa ibiyobyabwenge kandi tunatoza abana ibijyanye n’umuco munyarwanda n’iyobokamana byo bizafasha abana gukurira no gutozwa ingeso ziza. nk’itorero bikaba ari inyungu ku bakirisito no ku igihugu muri rusange mu kugira abana bakura bigishwa kuva bakiri bato kugeza bakuze .
EPEMR /www.bwiza.com
Abayobozi ba EPEMR

EPEMR /www.bwiza.com
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *