Abagize inteko ishinga amategeko y’akarere (EALA) kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 20 Ukwakira, bagaragaje impungenge z’intege nke zigaragara mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ukomeje kugaragaramo ibitero bikabije bifitanye isano n’iterabwoba byibasira Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ibi byagarutsweho ubwo Depite Fatuma Ndangiza, Perezida wa komite y’inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe ibibazo by’akarere no gukemura amakimbirane yerekanaga raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’amahoro n’umutekano z’umuryango ugizwe n’ibihugu bitandatu.
Mu gihe abadepite basubukuye imirimo yari yahagaritswe ku ya 12 Ukwakira ubwo abadepite bo muri Uganda bigumuraga kubera ibyo babona ko ari gahunda yo gushaka abakozi ba EAC mu buryo butemewe, Ndangiza yavuze ko kurwanya iterabwoba ari kimwe mu bintu by’ingenzi kandi bifatika by’ingamba z’amahoro n’umutekano mu karere.
Yagize ati: “Komite yabonye ko mu bihe byashize, akarere ka EAC kibasiwe ibitero bifitanye isano n’iterabwoba bikabije muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Nyamara ibikorwa byose byakozwe n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), by’umwihariko, mu kurwanya iterabwoba bisa nkaho bidatanga umusaruro ushimishije.
Ati: “Ibitero by’iterabwoba biherutse kubera muri Kenya biratanga gihamya ku bijyanye n’intege nke zigaragara mu karere ka EAC, ku kwiyongera kw’ibikorwa bijyanye n’iterabwoba ndetse n’ubushobozi buke bw’ibihugu by’abafatanyabikorwa mu guhangana nabyo.”
Ndangiza yavuze ko mu rwego rwo kunoza ubushobozi bw’ibihugu by’abafatanyabikorwa mu guhangana, abayobozi b’ibigo by’igihugu bihuza ibikorwa by’inzego n’ibigo bahura rimwe na rimwe kugira ngo baganire ku mbogamizi zikomeye z’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ingamba.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya iterabwoba i Nairobi; n’ikigo cya Polisi gishinzwe kurwanya iterabwoba, muri Kenya, Ndangiza yavuze ko: “bikora umurimo ushimwa” mu karere.
Yakomeje avuga ko EAC yashyizeho ingamba zishingiye ku bikorwa bigamije kurwanya ubuhezanguni bukabije mu rubyiruko.
Guverinoma y’u Bwongereza iherutse kuburira igihugu cya Uganda ikibwira ko inzego zacyo zishinzwe umutekano zikwiye kuryamira amajanja kuko gishobora kwibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Igipolisi cy’u Rwanda nacyo cyerekanye abantu 13 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorana bya hafi na Islamic State, batawe muri yombi muri Nzeri bategura ibitero by’iterabwoba muri Kigali.


