Abanyamerika baba muri Kenya basabwe ‘kwirinda’
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zasabye abenegihugu kutajya mu duce twa Kenya twegereye umupaka wayo na Somalia bitewe ahanini n’impungenge z’ibikorwa by’iterabwoba. Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya USA muri Kenya kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021, ribuza kandi Abanyamerika kujya mu gace ka Turkana bitewe n’ibyaha byinshi bikorerwamo, Eastleigh na Kibera bitewe n’impungenge […]
Ingabire Victoire dit avoir été interrogée pendant huit heures
Selon Ingabire Victoire, la fondatrice et présidente du parti non encore enregistrée, DALFA Umurunzi, ella a été interrogée hier par le Bureau d’enquête rwandais (RIB) de 9h à 17h. Selon son tweet, elle est rentrée chez elle en paix. “Aujourd’hui 21/10/2021, j’ai été interviewé par RIB de 9h à 17h. Je suis rentré sain et […]
Rubavu: Umusore yishwe arashwe n’abataramenyekana
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Hitimana Shurudiya wari utuye mu Kagari ka Nyamirango, Umurenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021 yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana. Mukuru wa nyakwigendera witwa Hazarerimana Joseph yemeje inkuru y’urupfu rwa murumuna we. Mu kiganiro yagiranye na Umuryango, yagize ati: “Uriya mwana nta […]
Ingabire Victoire says she was interviewed by RIB for eight hours
DALFA Umurunzi, a not yet registered party founder and chairperson, Ingabire Victoire alleges, yesterday, Rwanda Investigation Bureau interviewed her from 9am until 5pm. As per her tweet, she got home in peace. “Today 21/10/2021, I was interviewed by from 9am until 5pm. I got home safely.” Ingabire tweeted RIB did not say anything regarding these […]
AMISOM yemeje ko abasirikare ba Uganda bishe abasivili baragezwa mu rukiko
Akanama k’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (AMISOM) gashinzwe iperereza, kamaze kwemeza ko abasirikare ba Uganda baburimo bishe abasivili 7 tariki ya 10 Kanama 2021, kanemeza ko bagiye gukurikiranwa n’ubutabera. Aba basirikare ba Uganda bishe aba banya-Somalia mu gace ka Golweyn ubwo bari bamaze kugwa mu mutego w’umutwe w’iterabwoba […]
APR FC yaba yemerewe Frw miliyari 2 mu gihe yaba isezereye Etoile du Sahel
Abakinnyi n’abatoza ba APR FC, biravugwa ko bemerewe akayabo ka $ miliyoni 2 (Frw Miliyari 2) mu gihe baba basezereye ikipe ya Etoile Sportive du Sahel. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatandatu ni bwo APR FC izesurana na Etoile du Sahel, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league uzabera kuri Stade […]
One acquitted as court sentences suspects in late Kizito Mihigo case
Jean Bosco Ndikumana, the former house help of deceased artiste Kizito Mihigo to five years and five months behind bars, handed 3-month sentence to Joël Ngayabagiha, a resident of Nyaruguru who had to guide Kizito on his way fleeing to Burundi and acquitted the driver, Innocent Harerimana, according to Nyarugenge Intermediate Court has sentenced The […]
Guinea: Batatu bahoze muri guverinoma ya Alpha Conde bashyizwe mu y’agateganyo
Abayobozi bashya bahiritse ubutegetsi muri Guinea bagize abantu barimo uwahoze ari umujenerali n’abandi batatu bahoze muri Guverinoma ya Alpha Conde muri guverinoma nshya. Igisirikare cyagerageje kenshi guhumuriza abashoramari, abaterankunga ndetse n’ibihugu byo mu karere, kivuga ko guhirika Conde cyari igikorwa kimwe cyo gukuraho icyo bita ruswa, kandi ko kidafite gahunda yo kuguma ku butegetsi. Aboubacar […]
Abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda barekuwe na Uganda baba barabanje kwishyura
Amakuru ataremezwa n’impande bireba avuga ko hari abasirikare ba Uganda bahawe bitugukwaha mbere y’uko abanyeshuri b’Abanyarwanda babiri; Aimable Ndayishimye na Mary Kabahizi bari bafashwe, barekurwa bakajya mu Rwanda. Aba bombi bari basanzwe biga muri Kaminuza ya Bugema iri mu Karere ka Luweero gusa baje gufatwa n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, bari mu […]
Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo Jacob Zuma yagiye kurega umushinjacyaha

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yagaragaye bwa mbere mu ruhame kuri uyu wa Kane kuva yafungurwa by’agateganyo muri Nzeri, agiye kurega umushinjacyaha mukuru. Zuma yagaragaye ku biro bya polisi biri mu Mujyi wa Pietermaritzburg, mu burasirazuba bw’igihugu agiye kurega umushinjacyaha Billy Downer ashinja kuba yarashyize ku karubanda dosiye ye yo kwa muganga. […]
Haiti: Abashimuse Abamisiyoneri b’Abanyamerika bavuga ko bashobora kubica
Umuyobozi w’agatsiko gaherutse gushimuta abamisiyoneri b’Abanyamerika ndetse n’Abanyakanada mu cyumweru gishize mu gihugu cya Haiti aravuga ko bashobora kwicwa nyuma y’uko amafaranga basabye ngo barekurwe bakomeje kuyimwa. Amashusho ya video yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye Wilson Joseph akikijwe n’abantu bitwaje imbunda imbere y’amasanduku arimo imirambo ya bagenzi babo batanu avuga […]
Nta wuzitabira Rayon Day atarahawe doze zombi z’urukingo rwa COVID-19! Dore ibisabwa
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko mu bisabwa ku bafana bayo kugira ngo babashe kwitabira umunsi mukuru wahariwe iyi kipe uzwi (Rayon Day) harimo kuba barafashe doze ebyiri z’urukingo rwa COVID-19. Ni icyemezo cyafashwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ari na cyo cyahaye Rayon Sports kwinjiza abafana bake kuri uriya munsi. Umunsi mukuru wa Rayon Day […]
Ntabyo nitayeho niyo banyita indaya yawe-Umugore abwira Past. Bugingo
Umugore wegukanye umutima wa Pasiteri Aloysius Bugingo, washinze itorero, Prayer International Ministries, Suzan Makula Nantaba, avuga ko we ibyo kuba abantu bamwe bavuga ko ari indaya ya pasiteri ntacyo bimubwiye. Nantaba bamwe bamufata nk’uwasenye urugo rwa mbere rwa Bugingo kuko yari umukozi we, bikarangira atumye asiga umugore we bari babanye imyaka 19 ari we, Teddy […]
Urukiko rwakatiye babiri bafatanywe na Kizito Mihigo
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye abagabo babiri bafatanywe na nyakwigendera umuhanzi Kizito Mihigo mu 2020 ubwo bari bagiye kumwambutsa mu buryo butemewe, ajya mu Burundi avuye mu Karere ka Nyaruguru. Aba ni Jean Bosco Nkundimana wabaye umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo na Joel Ngayabahiga, bashinjwaga icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa […]
Ubucucike mu magereza: Abafungiwe muri gereza biyongereyeho 30,6% mu myaka ine

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) iravuga ko umubare w’abantu bafunzwe ukomeje kugenda wiyongera igasanga igasaba ko tegeko ryo guhanisha gukora imirimo ifitiye inyungu igihugu ryakwihutishwa mu gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukomeje kugaragara mu magereza. Ibi byatangajwe muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2021-2022 iyi komisiyo […]
Joe Biden yaburiye u Bushinwa ko nibwibeshya bugatera Taiwan Amerika izayitabara
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutabara Taiwan mu bya gisirikare mu gihe iki kirwa cyaba gitewe n’u Bushinwa. Ni nyuma y’igihe kirekire u Bushinwa buvuga ko Taiwan ari intara yabwo, yo ikifuza kubwiyomoraho ikaba igihugu cyigenga. U Bushinwa buvuga ko mu gihe Taiwan yaba ibwiyomoyeho bushobora […]
Rusizi: Amashuri atangiranye n’ibura ry’abarimu bagera ku 120

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko nubwo bwishimira ko itangira ry’amashuri rije ibyumba by’amashuri 754 byubatswe hafi ya byose bigiye kuzura ndetse binigirwamo, bikaba byaragabanije ubucucike bw’abana ku kigero gishimishije , ikibazo cy’ingutu amashuri yo muri aka karere atangiranye ari ibura ry’abarimu bagera ku 120. Iki kibazo cy’ibura ry’abarimu rivuza ubuhuha muri aka karere bamwe […]
EAC yugarijwe n’iterabwoba mu gihe hagaragara intege nke mu guhangana naryo – EALA
Abagize inteko ishinga amategeko y’akarere (EALA) kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 20 Ukwakira, bagaragaje impungenge z’intege nke zigaragara mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ukomeje kugaragaramo ibitero bikabije bifitanye isano n’iterabwoba byibasira Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ibi byagarutsweho ubwo Depite Fatuma Ndangiza, Perezida wa komite y’inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba […]
Perezida Ndayishimiye ageze i Dodoma muri Tanzania

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye hamwe n’umufasha we Angeline Ndayubaha bageze Dodoma muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dodoma, Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Ambasaderi Liberata Mulamula mu kanya gashize. Bavuye ku kibuga cy’indege berekeza ku biro by’Umukuru w’Igihugu wa Tanzania biherereye Chamwino, aho […]
Umwamikazi Elizabeth II yaraye mu bitaro nyuma yo kugirwa inama yo kutajya muri Northern Ireland
Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II yaraye mu bitaro nyuma y’aho abaganga be bari bamaze kumugira inama yo kutagirira uruzinduko muri Northern Ireland; kimwe mu bihugu biri mu bwami bwe. Tariki ya 20 Ukwakira 2021 ni bwo abaganga bagiriye Umwamikazi iyi nama yo kutagira uru ruzinduko, bamusaba kuruhuka. Itangazo ryaturutse mu ngoro ye, Buckingham Palace kuri […]
Icyamamare Alec Baldwin yarashe bagenzi be 2 ubwo bafataga amashusho ya filime
Icyamamare muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alec Baldwin, yarashe bagenzi be babiri umwe arapfa ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho ya filime. Polisi ya Amerika yavuze ko iyi mpanuka yabereye mu gace ka Santa Fe muri New Mexico, ubwo hafatwaga amashusho ya filime yitwa 19th Century western Rust. Umuvugizi wa Baldwin yabwiye Ibiro […]
Imyitozo y’ingabo z’ibihugu bya EAC iri gutegurwa
Abahagarariye ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bamaze iminsi itatu mu nama iri kubera muri hoteli Source of Nile muri Jinja ya Uganda, bategura imyitozo izi ngabo zihuriraho izwi nka Ushirikiano Imara. Iyi myitozo iba igamije kwitegura kurwanya icyahungabanya amahoro n’umutekano w’ibihugu bigize uyu muryango no kwitegura ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro. Col. Raphael […]
Bambuye umugore ntabaye bakuramo icyuma ndiruka-Umugabo ku nsoresore zivugwa i Kigali
Umugabo witwa Ndayambaje Zephanie ukorera muri Nyabugogo avuga ko yiboneye umugore yamburwa n’insoresore zisigaye zambura abantu mu Mujyi wa Kigali, yagira ngo aratabaye zigakuramo icyuma na we agakizwa n’amaguru. Mu gihe mu duce tumwe i Kigali babyinira ku rukoma ko umutekano ari wose, ku rundi ruhande mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali hari bamwe mu […]
Jimmy Gatete yakurikiranye imyitozo ya AS Kigali i Kinshasa (Amafoto)

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ akanaba umunyabigwi wayo, Jimmy Gatete, yakurikiranye imyitozo y’ikipe ya AS Kigali iri i Kinshasa. Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali iri muri uyu murwa mukuru wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup ugomba kuyihuza na Darling Club Motema Pembe […]
Hari Abarundi baburiwe irengero aho bahungiye mu Lusenda
Zimwe mu mpunzi z’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Lusenda zikorera imirimo y’ubuhinzi mu karere ka Bibogobogo kari muri Teritware ya Fizi mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo zivuga ko hari abantu bazo ndetse n’ibintu byazo byaburiwe irengero mu bitero by’abarwanyi ba Mai-Mai. Bamwe mu Barundi baganira na VOA, basabye ubufasha kuko ntacyo basigaje […]
APR FC yakoreye imyotozo ya mbere muri Tunisia idafite Kapiteni wayo (Amafoto)

Kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge, ntiyagaragaye mu myitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe yakoreye i Tunis muri Tunisia. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri muri Tunisia kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru, aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league izahuriramo na Etoile Sportive du Sahel. Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri […]