dodoma.jpg

Perezida Ndayishimiye ageze i Dodoma muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye hamwe n’umufasha we Angeline Ndayubaha bageze Dodoma muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dodoma, Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Ambasaderi Liberata Mulamula mu kanya gashize.

Bavuye ku kibuga cy’indege berekeza ku biro by’Umukuru w’Igihugu wa Tanzania biherereye Chamwino, aho bakirwa na Perezida Samia Suluhu Hassan, bagirane ibiganiro birebana n’umubano w’ibihugu bayoboye.

Muri uru ruzinduko ruzamara iminsi itatu, Perezida Ndayishimiye azasura ahazubakwa uruganda rw’Abarundi rutunganya ifumbire i Dar es Salaam, ahashyire ibuye ry’ifatizo. Azanasura ahubakwa umuhanda wa gari ya moshi muri uyu mujyi.

Biteganyijwe ko kandi Perezida Ndayishimiye azasura Perezida wa Zanzibar, Ali Hussein Mwinyi, bagirane ibiganiro birebana n’umubano w’impande zombi.

Uru ruzinduko rukurikiye urwo Perezida Samia yagiriye mu Burundi muri Nyakanga 2021. Ni urwa kabiri Ndayishimiye agiriye muri Tanzania nk’Umukuru w’Igihugu. Urwa mbere yarugiriyeyo muri Nzeri 2020.
dodoma.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *