Abahagarariye ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bamaze iminsi itatu mu nama iri kubera muri hoteli Source of Nile muri Jinja ya Uganda, bategura imyitozo izi ngabo zihuriraho izwi nka Ushirikiano Imara.
Iyi myitozo iba igamije kwitegura kurwanya icyahungabanya amahoro n’umutekano w’ibihugu bigize uyu muryango no kwitegura ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro.
Col. Raphael Kiptoo wari wahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC muri iyi nama, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko iyi myitozo izarangwa n’ibikorwa birimo: kurasa, imyitozo ngororamubiri, amahugururwa yo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba n’ibiza ariko byose bikazakorwa hakurikizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Iyi myitozo yaherukaga kubera i Tanga muri Tanzania mu Gushyingo 2018. Iyari gukurikiraho yari kubera muri Uganda mu 2020 ariko isubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Abazayitabira barimo: abasirikare, abapolisi, abacungagereza, abakozi mu nzego z’abinjira n’abasohoka n’abasivili bazatoranywa; bose bazaturuka mu bihugu bigize uyu muryango.
Izabera muri Uganda, gusa igihe izatangirira ntabwo kiramenyekana.


